issa
Malawi igiye gutahura abaturage bayo bari muri Afurika y’Epfo

Jun 10, 2026 - 19:29
 0

Leta ya Malawi yatangaje ko igiye gukura abaturage bayo barenga 3,000 muri Afurika y’Epfo bitewe n’ihohoterwa bakomeje gukorerwa n’abenegihugu barimo kwirukana abimukira muri gahunda bihaye y’uko nta n’umwe ugomba kurenza tariki 30 Kamena akibarizwa muri icyo gihugu.

Ni ibitangajwe nyuma y’uko abanyamahanga batuye mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo bakomeje gutaka ihohoterwa, ivangura n’ubugizi bwanabi barimo gukorerwa na bene gihugu barimo kubirukana ku ngufu bavuga ko nta n’umwe bifuza kubona mu gihugu cyabo.

Nyuma y’iminsi Guverinoma ya Malawi isabye Leta ya Afurika y’Epfo ubusobanuro bwerekeye abaturage bayo bishwe bakubitwa ntiyabuhabwa yafashe iyambere mu kuhakura abari bahasigaye.

Abanyamahanga batuye mu mujyi wa Durban aho muri Afurika y’Epfo bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo X na Facebook bavuga ko amatsinda y’abaturage b’icyo gihugu akomeje kubakorera ubugizi bwanabi burimo no kubasenyera inzu batuyemo nyuma yo kubahatira gusubira mu bihugu byabo.

Mohammed Hussein, umuyobozi ushinzwe abimukira muri uwo mujyi wa Durban yasabye abanyamahanga kuba batashye mu bihugu byabo mu gihe icyo kibazo kirimo kubabuza uburenganzira kigishakirwa umuti urambye.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yaherukaga kugeza ijambo ku baturage be abasaba ituze no guhagarika ibikorwa by’urugomo byibasira abanyamahanga. Uretse ko ibyo bitigeze byitabwaho ahubwo imyigaragambyo n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bibakorerwa byakomeje gufata indi ntera.

Jun 10, 2026 - 19:28