Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda yahamijwe icyaha cy'ihohotera rishingiye ku gitsina
Abacamanza mu Rukiko rw’i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, bemeje ko Eugène-Richard Gasana, wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni ndetse akanaba Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano, yakoze ihohotera rishingiye ku gitsina ku mukobwa wamureze mu rubanza rwatanzwe mu 2019.
Icyo kirego cyatanzwe ku wa 14 Kamena 2019 n’umukobwa wari ufite imyaka 21 icyo gihe, wavuze ko yari ari kwimenyereza umwuga (internship) mu butumwa bw’u Rwanda muri Loni ubwo ibyaha bivugwa byabaga. Inteko y’abacamanza yemeje ko Gasana yamufashe ku ngufu, inategeka ko amwishyura indishyi zingana na miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika.
Dosiye y’uru rubanza igaragaza ko Gasana yabanje gutumira uwo mukobwa mu mahoteli atandukanye i New York, harimo Millennium Hilton Hotel na One UN Plaza, aho yamusabye kujyana mu cyumba cy’icyo kigo cyasaga nk’icy’inama ariko kigasanga harimo n’igitanda. Ni muri icyo cyumba bivugwa ko icyaha cyabaye bwa mbere, uwo mukobwa wari ufite imyaka 21 akaba yaravuze ko yahohotewe ariko ntiyihutira gutanga ikirego kubera ubwoba yari afitiye Gasana n’ingaruka zashoboraga kumugeraho cyangwa umuryango we uri mu Rwanda.
Amakuru akubiye muri dosiye y’ikirego avuga ko nyuma y’ibyumweru bike, hari indi nshuro ya kabiri y’ihohoterwa ivugwa ko yabaye ku wa 11 Nyakanga 2014. Icyo gihe Gasana yari akiri mu mirimo ye nk’umudipolomate uhagarariye u Rwanda muri Loni.
Gasana yaje gusimburwa ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni muri Kanama 2016, mu gihe urubanza rwe rwakomeje kugenda rutinda kugeza ubwo rwasomwe mu 2026.
Ikigo cy’abavoka Liston Abramson LLP cyunganiraga uwareze, cyavuze ko uru rubanza rwasabye ubutwari budasanzwe ku ruhande rw’umukiliya wabo, kikagaragaza ko yanahuye n’igeragezwa ryo kwangirizwa isura no gutera ubwoba abatangabuhamya.
Cyagize kiti “Nta mwanzuro ushobora gusiba ibyamubayeho, ariko uyu mwanzuro utanga ubutumwa bukomeye ko n’abantu bafite ububasha bashobora kubazwa ibyo bakora.”
Gasana afite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy’uru rukiko.

Kinyarwanda
English
Swahili








