Umusore yategewe kunywa amacupa ya “Waragi” apfa atarayamara
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 uvuka mu Karere ka Gicumbi bikekwa ko yapfuye nyuma yo gutegerwa kumara amacupa atanu y’inzoga ya“Uganda Walagi” kugira ngo bamuhe ibihumbi 30Frw ariko k’ubw’amahirwe make apfa atarayamara.
Ibi byabereye mu Murenge wa Mukarange, mu karere ka Gicumbi ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2026.
Abatangabuhamya babwiye BTN TV ko nywakwigendera yategewe na bagenzi be basangiraga inzoga kumara amacupa atanu ya Warage ndetse nyuma yo gutegerwa, yaje kumererwa nabi bahita bamwirukankana kwa muganga.
Umwe yagize ati “Bamutegeye kunywa amacupa atanu ya ‘Walagi nya walagi’, baranywa, ubwo nawe ari kohereza, birangira arembye, bamujyana ku Bitaro bya Mukarange. Bamugejejeyo mu gihe bari bahamagaye Imbangukiragutabara ahita yitaba Imana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Rusizana Joesph, we yagize ati “Batahamya ko yishwe n’izo nzoga gusa hategerejwe iperereza ry’inzego zibishinzwe kugira ngo zemeze icyo nyakwigendera yazize.”
Nyakwigendera amakuru avuga ko yari asanzwe yari mu rubyiruko rw’abakorerabushake ‘Youth Volunteers’, ndetse ko yari asoje amashuri yisumbuye.
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Mukarange.

Kinyarwanda
English
Swahili








