Kicukiro bibukijwe ko nta mituweli nta buzima
Abaturage bo mu Kerere ka Kicukiro, bibukijwe ko udafite ubwisungane mukwivuza (Mituel) nta buzima buzira umuze aba afite.
Ibi babitangarijwe n'ubuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro wungirije Huss Monique mu Nteko Rusange yabereye mu Murenge wa Nyarugunga kuri uyu Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025.
Yagize ati "Na mituweli nta buzima."
Yakomeje kwibutsa abaturage bo muri uyu Murenge akamaro ka mituweli ndetse utayifite nta buzima aba afite.
Yagize ati: “Mbere na mbere ndagira ngo twese dushimire ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu bwadushyiriyeho uburyo bwo kwivuza, aya ni amahirwe aba mu Rwanda gusa, ngira ngo muragenda mu bindi bihugu ariko ntaho wasanga uburyo bwo kwivuza Igihugu cyashyiriyeho abaturage nka Mituweli yacu, kandi ndabizi ko mwese mumaze gusobanukirwa akamaro kayo, niyo mpamvu rero nongeye kubashishikariza gutanga umusanzu wa Mituweli ku gihe kuko ntawe umenya igihe indwara izira”.
Yakomeje kubibukitsa kubanza kwireba muri Sisitemu imibereho bakoresheje Telefoni *195# bagakurikiza amabwiriza kuko bifasha
kumenya amakuru y’urugo aho basanze harimo ikibazo bakagana Ubuyobozi bw’Akagari kugira ngo bubafashe.
Yakomeje abibutsa gutema ibihuru no gusiba ibinogo bishobora kurekamo amazi mu kwirinda imibu yabatera maraliya.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kuva muri 2020, mu Karere ka Kicukiro, abana bagwingira bagabanutse ku kigero cya 10.7% bikaba byaratumye aka Karere kaza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu Turere twagabanyije imirire mibi.
Muri aka Karere ka Kicukiro kandi hari Ingo mbonezamikurire y’abana bato zingana na 362 ndetse zimaze gufasha abana bari mu mirire mibi kuko abana bahabwa indyo yuzuye kandi n’ababyeyi babo bakigishwa gutegura indyo yuzuye.
THAMIM HAKIZIMANA


Kinyarwanda
English
Swahili









