Uko umuganura wizihizwaga mu gihe cyo hambere n'ubu
Ku wa Gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama buri mwaka mu Rwanda, hizihizwa umunsi w'Umuganura mu rwego rwo guha agaciro umuco nyarwanda, no gushishikariza abakiri bato gukora bakiteza imbere ndetse no kwishimira ibyagezweho.
Leta y'u Rwanda yashyizeho ikiruhuko kuri uyu munsi kugira ngo Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.
Uyu munsi wahoze mu gihe cy'u Rwanda rwo hambere, aho abantu baganuraga ibyo bijeje ku mbuto babaga bahawe n'Umwami. Iyo igihe cyo guhinga cyageraga Umwami ni we watangaga imbuto, abaturage bakajya kuzihinga.
Izo mbuto Umwami yatangaga nizo babanzaga gutera mu gihugu, aribyo bitaga guturutsa imbuto. Umunsi w'Umuganura iyo wabaga abaturage bajyaga gusangira ibyo bejeje ndetse Umwami akabaha n'izindi mbuto zo guhinga ubutaha.
Abaturage bakoranyaga imyaka hirya no hino mu gihugu bakayijyana i Bwami, Umwami yafataga umwuko akavuga umutsima afatanyije n’Umwamikazi n’Umugabekazi, bakarya bakanywa, bagatarama bakaza kuvuga ibigwi by’ibyo bakoze mu gihugu. Nyuma y’umuhango wo kuganura hagakurikira ibirori by’igitaramo cy’imihigo.
Uburyo umunsi w'umuganura wizihizwaga muri kiriya gihe ntaho bitaniye cyane n'uyu munsi wa none, cyane ko Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu kwizihiza uyu munsi aho abantu bahurira hamwe mu myanya iba yateguwe bakaganurira hamwe ndetse bagahiga imihigo y'umwaka ukurikira.
UKWELITIMES tuganira n'umusaza Kagibwami yagaragaje ko ku munsi w'Umuganura babaga bishimira ibyo bagezeho cyane bareba ku musaruro wavaga mu buhinzi n'ubworozi.
Yaragize ati "Ubundi mu gihe cyacu Umuganura, abantu barahuraga bagasangira bishimira ibyejejwe ndetse bagahigira ibyo bazakura mu rindi hinga, ubworozi bwo inka abantu banywaga amata yazo buri gihe, buriya ihinga niryo rigira ibihe."
Iyo uganira cyane n'urubyiruko rw'uyu munsi wa none cyane urutuye mu mijyi wumva bavuga ko, umuganura bawizihizaga cyane wabasanze ku ishuri ndetse uburyo bundi bashobora kwizihiza uyu munsi ari igihe babashije kugera aho uba wateganyirijwe kubera ku mu nzego z'ibanze.
Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu kwizihiza uyu munsi bitozwa n'abakiri bato


Kinyarwanda
English
Swahili









