Rayon Sports yatsinze Gasogi United (AMAFOTO)
Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti.
Kuri uyu Gatanu tariki 1 Nyakanga 2025, Rayon Sports yatangiye icyumweru cyayo (Rayon Week). Ni icyumweru cyatangiriye mu karere ka Nyanza aho Rayon Sports yavukiye.
Ni icyumweru cyatangiye neza ndetse abaturage b’akarere ka Nyanza baryohewe n’uyu munsi bijyanye n’ibyateguwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports. Abavangamiziki barimo Anitha Pendo ndetse na Dj Bisoso bari mu bashimishije cyane abari hano.
Ku isaha ya saa Cyenda zuzuye haje kuba umukino wari wahuje Gasogi United na Rayon Sports zose zibarizwa mu mujyi wa Kigali. Ni umukino watangiye amakipe agorwa n’ikibuga ariko ubona ko Rayon Sports ishobora kuza kubona igitego.
Ku munota wa 46 w’igice cya mbere, Bigirimana Abedi yaje gutsinda igitego nyuma y’umupira wari uzamuwe uvuye ku ruhande rw’iburyo atera n’umutwe umuzamu wa Gasogi United abura aho umupira uciye.
Igice cya kabiri cyagarutse Rayon Sports n’ubundi igerageza gushaka uko yakomeza gushimisha abakunzi bayo ariko ubona ko ikibuga gikomeza kubabera imbogamizi kuko gushyira hasi ngo bahanahane imipira ntabwo byakundaga.
Ku munota wa 70, Mohamed Chely yaje gutsinda igitego cye cya mbere kuva yaza muri Rayon Sports cyari n’icya kabiri iyi kipe ibonye muri uyu mukino.
Gasogi United yari yiganjemo abakinnyi bakiri bato, yanyuzagamo ikataka ariko ukabona ko bidateye ikibazo cyane kuri ba myugariro ba Rayon Sports.
Rayon Sports irakomeza icyumweru ikina n’amakipe arimo Gorilla FC umukino uzabera mu karere ka Ngoma ndetse izasoza ikina na Yanga Africans tariki 15 Kanama 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









