issa
Yanga Africans yemeye gukina umukino wa gishuti na Rayon Sports

May 27, 2025 - 13:19
 0

Ikipe ikomeye muri Afurika y'iburasirazuba ndetse no mu gihugu cya Tanzania, Yanga SC yemeye gukina na Rayon Sports umukino wa gishuti.

Mu minsi ishize nibwo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yatangaje ko iyi kipe yateguye umukino wa gishuti n'ikipe ya Yanga African yo mu gihugu cya Tanzania.

Ni umukino Rayon Sports yifuzaga icyo gihe gukina na Yanga Africans, mu buryo bwo kubona amafaranga ariko Kandi bakanitegura imikino nyafurika bari bizeye kuzakina.

Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko uyu mukino ukiriho Koko ndetse n'i tariki yamaze kumenyekana. Biravugwa ko tariki 15 Kamena 2025, ikipe ya Rayon Sports izaba ikina na Yanga Africans mu mukino uzabera muri Sitade Amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gusoza shampiyona iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa Shampiyona ndetse uyu mwaka nta gikombe na kimwe yigeze itwara nubwo byose wabonaga yarahanganye cyane.

Yanga Africans SC muri Shampiyona ya Tanzania niyo iyoboye amakipe arimo Simba SC, Azam FC ndetse n'izindi.

Yanga Africans ititegura kuza hano mu Rwanda gukina na Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373