Tuma Basa yasezeye muri Youtube
Umunyarwanda Tuma Basa wakoreye ibigo bikomeye byo mu ruganda rw'imiziki yasezeye avuga ko agiye gutangira urugendo rushya.
Tumaine Basaninyenzi uzwi nka'Tuma Basa' wakoze muri Youtube kuva mu 2018 yasezeye avuga ko yagizemo ibihe byiza mu myaka 8. Yari ashinzwe 'Urban Music ' akaba yari akuriye 'Black Music and Culture'.
Tuma Basa ni umwe mu bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika. Uyu mugabo yakoze mu bigo nka Spotify, Revolt TV yahoze ari iya P Diddy, BET ndetse na MTV.
Kuri ubu akora muri YouTube, aho yatangiye mu 2018 ayobora igice cya ‘Urban Music’ ubu akaba akuriye icya ‘Black Music & Culture’.
Mu 2021 yahawe igihembo na sosiyete ya Black Music Action Coalition mu bihembo yise Music in Action Awards Gala.
Music in Action Awards Gala ni ibihembo bitangwa hagamije gushimira abantu batandukanye bakoze ibintu by’indashyikirwa mu muziki, amategeko, mu guharanira uburenganzi bwa muntu, ba rwiyemezamirimo n’abandi.


Kinyarwanda
English
Swahili








