issa
Itike zo kureba King James hasigaye iza 15000 Frw

May 4, 2026 - 15:37
 0

Itike zo kureba King James hasigaye izigura 15000 Frw mu myanya yo hejuru. Izindi zose bari bashyize muri sisiteme zamaze gushira.

Abafana bashaka kuzareba King James abataraguze itike zikijya ku isoko bazagorwa no kumubona bitewe n'uko muri sisiteme icuruza ayo matike 95 ku ijana yashize.

Itike zo mu kibuga zaguraga 20,000 Frw zashize rugikubita. Hari hateganyijwe 1400 bazaba bahagaze neza.

Kuri ubu izindi tike zaguraga 25000 Frw na 35000 Frw nazo zashize. Itike z'abakanyakanya ku mafaranga (VIP) za 60,000 Frw nazo zashize.

 Izitari kwitabirwa kugurwa n'iz'abazicara hejuru, ahakunze kugurishwa kuri make ariko we yahagurishije 15000 Frw.

King James azataramira abafana be mu gitaramo kizaba ku itariki 1 Kanama 2026. Ni igitaramo kizaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Hari imyanya y'abazaba bicaye imbere y'urubyiniro ku meza ya miliyoni 2 Frw. Abifuza kuzicarana mu myanya y'abishyize hamwe 'Suites' bari kwishyura 3,500,000 Frw.