Kirehe: Abaturage bahangayikishijwe no kutagira amazi meza
Abaturage bo mu Mudugudu wa Bugarura, Akagari ka Rwanteru, Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza ndetse bakora urugendo rurerure bajya kuyashaka mu misozi.
Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES bavuga ko kutagira amazi meza bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo gutakaza igihe kinini, indwara zikomoka ku mwanda.
Mukantagara Peruth, wo muri ako gace yagize ati " Kubona amazi mu rugo biradukomereye cyane, ubu tuvoma amazi yo mu misozi, kandi ntiyizewe kuko akenshi dusangamo imyanda yemwe akaba ari na kure.”
Yakomeje avuga ko kuba amazi aboneka kure bituma abana babo bajya ku ishuri batinze ndetse nabo bakajya mu kazi batinze.
Yagize ati ”Kugira ngo tugere ku iriba ritwegereye bidutwara iminota 30, bivuze ko kujyayo no kugaruka bimara isaha. Hari n’ubwo dusanga hari abantu benshi bigatuma turindira indi minota myinshi, bikaba intandaro y’uko abana bacu bakererwa ishuri.”
Mukantagara yakomeje agira ati ’’Nk’ubu ndi umuhinzi-mworozi, rero iyo nagiye kuvoma mu musozi bisaba ko njya mu murima nkererewe.”
Mushimiyimana Olive, utuye mu mudugudu wa Bugarura, nawe ashimangira ko amazi bakoresha atizewe, bikaba bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye.
Ati “Amazi tuvoma mu musozi aba yanduye cyane. Akunze kudutera indwara zirimo ibicurane n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda. Kugira ngo tube twizeye ko ari meza, bisaba kuyateka mbere yo kuyakoresha.”
Aba baturage bose bahuriza kugusaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) kugira icyo gikora kugira ngo babone amazi.
Bati “Turasaba ko WASAC yaduha amazi nibura nubwo baduha robine imwe ariko natwe tukongera tukanywa amazi meza kugira ngo dukomeze kugira ubuzima buzira umuze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yatangarije UKWELITIMES ko ikibazo cy’amazi mu mirenge ya Kigina na Kirehe kiri gushakirwa igisubizo kirambye, avuga ko bari gukorana n’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), bagamije kugeza amazi ku baturage bose bo mu bice by’umujyi n'icyaro.
Yavuze ko hari imirimo iri gukorwa yo kuvugurura no kwagura imiyoboro y’amazi, asobanura ko bishingiye ku bwiyongere bw’imiturire ndetse no ku kuba imiyoboro y'amazi yari imaze igihe kirekire itavugururwa.
Yagize ati “Mu ngengo y’imari dufite turi kugenda tuvugurura tureba ahagiye hasigara dukurikije uko imiturire yagiye yiyongera kuko hari hashize igihe kirekire tutavugurura umuyoboro w’amazi.”
Yongeyeho ko bafite gahunda y'uko buri wese utuye ahagenewe imiturire azagerwaho n’amazi meza bitarenze uyu mwaka wa 2026.
Mu mwaka wa 2024, nibwo umuryango Mpuzamahanga Water For People mu Rwanda, watangaje ko uzageza amazi meza ku Baturarwanda miliyoni imwe n’igice (1,500,000) bo mu turere 15 mu myaka itanu iri imbere, bakanagezwaho ibindi bikorwa by’isuku n’isukura muri rusange.

Kinyarwanda
English
Swahili









