issa
"Kugira abahanga badafite ubumuntu ntacyo bimaze.” Mukantaganzwa yahanuye abiga Kaminuza

Apr 23, 2026 - 09:14
 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) gushyira imbere ubumuntu n’indangagaciro, agaragaza ko ubumenyi budafite umutima w’ubumuntu nta musaruro bufitiye igihugu.

‎Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) gushyira imbere ubumuntu n’indangagaciro, agaragaza ko ubumenyi budafite umutima w’ubumuntu nta musaruro bufitiye igihugu.

‎Ibi yabigarutseho ku wa 22 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye muri UR ishami rya Huye, cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye.

‎Mukantaganzwa yagaragaje ko amateka ya Jenoside agaragaza neza ko ubumenyi bw’abantu butabujije bamwe kugira uruhare mu bwicanyi, kuko bari baracengewe n’ingengabitekerezo y’urwango.

‎Yagize ati “Kwibuka bijye bitubera umwanya wo gutekereza ku Munyarwanda twifuza. Kugira abahanga badafite ubumuntu n’indangagaciro zikwiye umuntu ntacyo bimaze, kuko ari byo byagaragaye mu 1994, igihe hicwaga Abatutsi.”

‎Yibukije ko n’ubu hari abakomeje guhakana Jenoside, kuyipfobya no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, asaba UR  kongera imbaraga mu bushakashatsi no kwandika ibitabo bibanyomoza.

‎Ati “UR ikwiye gukaza ubushakashatsi kuri Jenoside no kwandika amateka ayivuguruza. Twizera ko ikigo cyashyizweho kigamije kurwanya Jenoside kizagira uruhare rukomeye mu gusohoza izi nshingano.”

‎Yakomeje ahumuriza Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, agaragaza ko igihugu gikomeje gutera imbere, abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro zirimo gukunda Igihugu, ukuri, ubutabera no kurwanya akarengane.

‎Mu buhamya bwatanzwe na Ambasaderi Prof. Nsengimana Joseph w'imyaka 76 , yavuze ko Jenoside yateguwe kera, agaragaza ko itotezwa ryakorewe Abatutsi mu myaka ya 1960 ryari intangiriro yayo, bityo ko ibyabaye mu 1994 byari ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wari umaze igihe.

‎Naho Perezida wa IBUKA, Dr.Gakwenzire Philbert, yashimangiye ko kwibuka bikwiye kujyana no kubika amateka no kuyatangaho ubuhamya, kuko ari byo bituma ukuri gusigasirwa.

‎Yagize ati “Uwarokotse Jenoside aba nk’intumwa y’amateka. Ahorana impungenge zo kuba ari we uzaba uwa nyuma wibuka, bityo akumva afite inshingano yo kuburira isi ngo ibyabaye bitazongera kubaho.”

‎Muri UR  Ishami rya Huye, hibutswe Abatutsi 563 bari abanyeshuri, abarezi n’abakozi b’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR) n’ibigo biyegereye birimo IRST, LABOPHAR n’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ibishimangira ko Jenoside yasize icyuho gikomeye mu rwego rw’uburezi n’ubumenyi mu gihugu.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

"Kugira abahanga badafite ubumuntu ntacyo bimaze.” Mukantaganzwa yahanuye abiga Kaminuza

Apr 23, 2026 - 09:14
Apr 23, 2026 - 11:47