issa
DJ Bob yabatijwe mu mazi menshi (Amafoto)

Jun 4, 2026 - 14:13
 0

Kuri uyu wa 04 Kamena 2026 Itorero Truth Goshen Ministry habereye umuhango wa kubatiza abayoboke. Muri abo DJ Bob uzwi mu myidagaduro y'u Rwanda kuva mu 2000 yabatijwe yiyemeza guhindura byinshi mu buzima bwe.

Ndayishimiye Jean Bosco alias DJ Bob yabatijwe na pasiteri Pastor Dada Lea wo mu Itorero Truth Goshen Ministry. DJ Bob yabwiye UKWELITIMES ko yabatijwe ku itariki 4 Kamena 2026. Yavuze ko kubatizwa ari igikorwa kiganisha ku mpinduka mu buzima bwa buri munsi. DJ Bob yagize uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda kuva muri za 2000 kugeza 2010.

Yari umwe mu bavuga rikijyana mu bahanzi nyarwanda aho buri wese wasohoraga indirimbo muri ibyo bihe yagombaga kumunyuraho kugirango ayongere ku rutonde rw’indirimbo zasakazwaga mu bitangazamakuru byari bihari icyo gihe. Mu 2020 DJ Bob yashimiwe umusanzu yagize mu guteza imbere muzika nyarwanda mu bihembo byatangwaga na Kiss Fm mu cyiciro cyitwaga’Life Time Achievement Award’, byari bitanzwe ku nshuro ya gatatu.

Ni ibihembo byatanzwe mu gushimira abahanzi bakoze neza mu mpeshyi ariko bigatangwa irangiye. Uwo mwaka byatanzwe  ku itariki 12 Nzeri 2020.