
Teta Sandra yasabye imbabazi ku magambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwego rw'Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko amagambo Teta Sandra yanditse ku mbuga nkoranyambaga ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sandra Teta umugore w’umuhanzi wo muri Uganda Weasel Manizo, arashinjwa na RIB kwandika amagambo ku mbuga nkoranyambaga arimo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Ku wa 07 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibwo Teta yanditse ubutumwa bwavugishije benshi.
Abinyujije ku rubuga rwa Snapchat ndetse no kuri sitati ya WhatsApp, Teta yavuze ko yibuka Abatutsi bishwe ariko “n’Abahutu kimwe n’abandi barwanyaga Jenoside.
Teta Sandra yabwiye Ukwelitimes ko yasabye imbabazi ku magambo yasangije abamumukurikira ku mbuga nkoranyambaga yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ibyo yari yanditse yabikuye kuri website imwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye iki kinyamakuru ko ingingo ihana guhakana Jenoside isobanutse.
Ati: “Usesenguye ibyo uwo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze ukareba ibyo amategeko ateganya, rwose biragaragara ko yarenze ku byo itegeko riteganya. Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa naho kongeraho ibindi ni ukunyuranya n’ingingo ya 5 y’iryo tegeko navuze.”
Yakomeje avuga ko ingingo ya 5 y’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ivuga ko umuntu uvuga cyangwa ugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha cyo guhakana Jenoside.
Teta Sandra yabaye igisonga cya Nyampinga w’iyahoze ari SFB mu 2011, nyuma yerekeza mu Mujyi wa Kampala aho yateguraga ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye.