Abakinnyi batatu ba Rayon Sports barimo Diagne batangiye imyitozo nyuma y’igihe bafite imvune
Abakinnyi barimo Yousou Diagne, Habimana Yves ndetse na Nshimiyimana Fabrice, batangiye imyitozo muri Rayon Sports nyuma y’igihe bafite imvune.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Gashyantare 2026, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yitegura umukino wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro izakinamo na City Boys tariki 18 Gashyantare 2026.
Ni imyitozo Rayon Sports yakoze inagarura abakinnyi bayo baheruka kugira ibibazo by’imvune barimo Yousou Diagne, Habimana Yves ndetse na Nshimiyimana Fabrice. Yousou Diagne yahuye n’imvune ari mu myitozo tariki 24 Ukuboza 2025, ubwo Rayon Sports yiteguraga umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona.
Mu mikino yakurikiye, ikipe ya Rayon Sports yaje kongera kuvunikisha abakinnyi barimo Nshimiyimana Fabrice, Habimana Yves ndetse na Aziz Bassane wahise agaruka nyuma yo kuvunika nawe ukuboko.
Imyitozo aba bakinnyi batatu bakoze ntabwo ari imyitozo bakoranye n’abandi bakinnyi ahubwo bo barimo gukorera hanze y’ikibuga, ubona ari imyitozo yoroheje yo kugira ngo babanze bagarure imbaraga.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kugarura abakinnyi bayo imaze iminsi irimo kwitwara neza nyuma yo gutsinda Ikipe ya AS Kigali igitego 1-0 ndetse n’uwo yatsinze Police FC igitego 1-0. Iyi kipe yicaye ku mwanya wa 6 n’amanota 32.





Kinyarwanda
English
Swahili









