issa
Abakinnyi b’Amavubi bakuburiwe imyambaro banahabwa amadorari

Sep 10, 2025 - 13:18
 0

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, bahawe imyambaro bakinanye mu mukino batsinzemo Zimbabwe igitego 1-0.

Ku wa kabiri tariki 9 Nzeri 2025, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino w’umunsi wa 8 n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe kuri Orlando Stadium yo muri Afurika y’epfo.

Iki gitego kimwe cyatandukanyije izi mpande zombi, cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 40 w’igice cya mbere.  

Nyuma y’uyu mukino umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, yishimiye cyane abasore b’Amavubi ndetse arizihirwa ahita ababwira ko imyambaro bakinanye uyu mukino bayitwara ndetse ko kuri uyu wa Gatatu baraza guhabwa agahimbazamusyi bakoreye.

Yagize ati “Mwarwanye twababonaga mu kibuga ariko icy’ingenzi nuko twabonye intsinzi. Nabajije abantu ba hano uko akanyenyeri kabo kagenda ariko banyemereye ko bagiye kubimfashamo kuko ejo hari abantu bazataha i Kigali, abandi mu bihugu byabo ariko mwese mu gitondo, akanyenyeri (amafaranga) arabageraho.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo buri mukinnyi w’Amavubi yahawe amadorari 700 angana na Milliyoni 1 irengaho gato babashimira iyi ntsinzi bahaye abanyarwanda imbere ya Zimbabwe nkuko bari babibwiwe.

Shema Fabrice aheruka kwishyura ibirarane byose abakinnyi, Staff ndetse n’abandi bari bafitiwe ibirarane, ubona ko hari ikigenda gihinduka muri iyi kipe y’igihugu ugereranyije no mu bihe bya kera.

Nyuma yo gutsinda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yahise igira amanota 11 iba iya 4 ku rutonde rw’agateganyo mu gishaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba 2026. Afurika y’epfo ifite amanota 17, Benin ifite amanota 14, Nigeria ifite amanota 11, naho Lesotho ifite amanota 6 na Zimbabwe ifite amanota 4.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373