Rubavu, Akarere kuzuye amahirwe mu Bucuruzi n’Ubukerarugendo
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere tw’u Rwanda gafite amahirwe menshi ku bashoramari mu bucuruzi n’ubukerarugendo. Bitewe n’aho gaherereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu no ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, Rubavu yabaye igicumbi cy’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa
Umunyamakuru wa Ukwelitimes yasuye akarere ka Rubavu, yihera amaso amahirwe y'ishoramali agaragara muri aka karere.
Imipaka ya Petite Barrière, Grande Barrière n’uwa Kabuhanga ituma Rubavu iba igicumbi cy’ubucuruzi mpuzamahanga, aho buri munsi hinjira ibicuruzwa byinshi bigana mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi. Ibi bituma abashoramari n’abacuruzi babona amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo, guteza imbere isoko ry’imbere mu gihugu no kongera imirimo ku baturage.
Mu rwego rw’ubwikorezi, icyambu cya Nyamyumba kiri mu bikorwa remezo by’ingenzi byitezweho guteza imbere cyane ubucuruzi n’ingendo zo mu mazi ku Kiyaga cya Kivu. Gifite ubushobozi bwo kwakira amato atwara ibicuruzwa n’abagenzi benshi, kikaba kizafasha guhuza Rubavu n’utundi turere dukora ku kiyaga cya Kivu ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, bityo kigabanye ikiguzi n’igihe cy’ubwikorezi.
Ku ruhande rw’ubukerarugendo, Rubavu ifite umutungo kamere n’ahantu nyaburanga bikurura ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu n’abanyamahanga. Ikiyaga cya Kivu gifite inkombe nziza n’amahoteli agezweho, amashyuza ya Nyamyumba, imisozi irimo uwa Rubavu, Nengo na Muhungwe, n’ahantu ho kwidagadurira, bituma aka Karere kaba ahantu heza ho kuruhukira no gusura.
Byongeye kandi, Rubavu ifite amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, ku mateka, bikaba byarushaho kongera umubare w’abasura aka karere.
Akarere ka Rubavu ni akarere kuzuye amahirwe menshi mu bucuruzi n’ubukerarugendo. Aho gaherereye, ibikorwa remezo biri gutera imbere, imipaka mpuzamahanga n’umutungo kamere bifasha aka Karere kuba imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, kakaba n’irembo rifungura igihugu ku masoko yo mu karere n’ayo ku rwego mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









