issa
Abajura bibye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa bafashwe!

Oct 26, 2025 - 15:11
 0

Abantu Batandukanye Bafashwe bacyekwaho kugira uruhare ku cyaha cy’Ubujura Bukomeye bwabereye Mu Ngoro y’Ubuhanzi ya Louvre i Paris!

Abashinzwe umutekano mu Bufaransa bafashe abantu batandukanye bakekwaho kugira uruhare mu cyaha cy’ubujura bukomeye cyabereye mu Ngoro y’Ubuhanzi ya Louvre i Paris mu mpera z’icyumweru gishize, igikorwa cyateye benshi kwibaza ku mutekano w'ingoro z'umurage zibitse amateka menshi y'isi dutuye.

Nubwo abayobozi batavuze umubare w’abantu bafashwe cyangwa ibihangano byibwe, amakuru avugwa n’abegereye u rwego rw'iperereza avuga ko ubujura bwabaye bwateguwe neza kandi bufite ubwitonzi buhanitse

Louvre, ni imwe mu ngoro z’ubuhanzi zisurwa  cyane ku isi, ikaba ibitse ibihangano by’agaciro kadasanzwe birimo nka Mona Lisa ya Leonardo da Vinci na Liberty Leading the People ya Eugène Delacroix. Abashinzwe umutekano ntibaratangaza niba ibihangano byamamaye nk'ibi ari byo byibwe.

Abayobozi mu Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu bavuze ko hakomeje igeragezwa ryo kugarura ibihangano byibwe no kureba niba abakekwa bafite aho bahuriye n’umuyoboro mpuzamahanga w’abajura b’ibihangano.

Oct 26, 2025 - 17:21