issa
Abatunze ibinyabiziga bitabanditseho bahamagariwe kubyiyandikaho vuba na bwangu

Jan 27, 2026 - 22:54
 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, cyatangaje ko abaguze cyangwa bahawe ibinyabiziga ariko batarahinduza (Mutation) bashyiriweho igihe ntarengwa cyo kuba barangije kubikora bitarenze tariki ya 28 Gashyantare 2026.

Iyi gahunda igamije gufasha abarengeje igihe cy’iminsi umunani (8) iteganywa n’amategeko nyuma yo kugura cyangwa guhabwa ikinyabiziga, ngo habe habaye ihererekanya ryemewe n’amategeko.

RRA yatangaje ko muri iki gihe yashyizeho gahunda yihariye yo kwakira no gufasha abakeneye gukora ‘Mutation’, aho abakozi bayo bazakora mu buryo budasanzwe kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatandatu, ndetse hakongerwa sites nshya zo kwakira abantu mu Mujyi wa Kigali, zirimo iza Rebero, Gikondo na Nyamirambo kuri  Pele stadium ahazwi nko kuri Tapi rouge, ziyongera ku zisanzwe.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, mu kiganiro n’abanyamakuru  yasobanuye ko hari impamvu nyinshi zituma ihererekanya ritinda.

Yagize ati: “Uwa gurishije ikinyabiziga agomba kucyikuraho bitarenze iminsi umunani. Ariko hari abatinda kubera ko uwagurishije aba afite imisoro atishyuye, bityo ihererekanya ntirikunde. Hari abajya hanze y’igihugu , abandi bagapfa ihererekanya ridakozwe, n’izindi mpamvu zitandukanye.”

RRA yibukije ko ihererekanya rikorwa habanje kurebwa niba ikinyabiziga nta myenda y’imisoro gifite, kuko ideni ridahererekanywa. Ibi bivuze ko uwagurishije agomba kuba yararangije kwishyura imisoro yose.

Ku ruhande rwa Polisi y’Igihugu, Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga, yavuze ko kudakora ‘Mutation’ bituma habaho ibibazo bikomeye mu muhanda, cyane cyane mu gukurikirana amakosa n’amande.

Yagize ati: “Hari igihe dusanga utwaye ikinyabiziga atari we cyanditseho, bigatuma amande n’ibihano byandikwa kuri nyiracyo wa mbere, nyamara atakiri nyiracyo.”

RRA yasobanuye ko umuntu ku giti cye ushaka gukora ihererekanya asabwa:

– Gusaba serivisi binyuze ku rubuga rw’ikoranabuhanga rwa RRA;
– Kwerekana amasezerano yo kugurisha cyangwa impano asinyiwe imbere ya noteri;
– Gutanga fotokopi y’indangamuntu cyangwa uruhushya rwo gutura ku banyamahanga;
– Kuba ugura afite inomero iranga umusoro (TIN);
– Kugaragaza ko ikinyabiziga nta myenda y’imisoro gifite;
– Kuzuza no gusinya impapuro z’ihererekanya imbere y’umukozi ubishinzwe;
– Kwerekana ikarita y’umwimerere y’ikinyabiziga;
– Gutanga inyemezabwishyu y’uwagurishije.

Ku bijyanye n’amafaranga y’ihererekanya, guhinduranya imodoka bisaba amafaranga 60,000 Rwf mu gihe kuri moto ari amafaranga 30,000 rwf.

Mu gusoza, RRA na Polisi bibukije abaturage ko Ikinyabiziga cyitakwanditseho atari icyawe, bityo basaba abatinze gukora ‘Mutation’ kwihutira kuyirangiza mbere y’itariki ya 28 Gashyantare 2026, kugira ngo birinde ibihano.

Jan 27, 2026 - 23:00