issa
AFC/M23 yamaganye ibitero bya leta ya RD Congo bishobora gusubiza inyuma inzira y'amahoro

Jul 15, 2025 - 14:10
 0

Ihuriro Alliance Fleuve Congo rifite umutwe wa M23 rirashinja ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwica abaturage bane bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu gihe harimo umuhate w’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokalasi ya Congo hakomeje ubushyamirane hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa ndetse n’ibitero bya hato na hato.

Ibiheruka ni aho ingabo za leta ya congo zahanuye indege yifashishwaga mukugeza imiti n’ibirirwa kubaturage ba Minembwe ndetse n’igitero cyo kuwa 12 Nyakanga 2025.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije kuri X ye yavuze ko hari abaturage biciwe muri gurupoma ya Cirunga muri teritwari ya Kabare tariki ya 12 Nyakanga 2025.

Yavuze ko “Tariki ya 12 Nyakanga 2025, izi ngabo zishe abaturage bane muri gurupoma ya Cirunga. Ibi bikorwa bigaragaza neza ko iyi Leta idaha agaciro ibiganiro bikomeje n’imigambi mibi ifite.”

Sosiyete sivile ikorera muri Kabare yasobanuye ko mu bishwe harimo abarimu babiri bigisha mu ishuri ribanza rya Kabare 1, bari bavuye kuri site yakusanyirijweho ibizamini bya Leta mu gace ka Canya.

Kanyuka kandi yamenyesheje Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga ko Leta ya RDC ikomeje kurunda ingabo n’intwaro ziremereye hafi y’ibirindiro bya AFC/M23, bica amarenga ko iri kwitegura intambara.

AFC/M23 iteguza ko hashobora kuba intambara mu gihe yo na Leta ya RDC bikomeje ibiganiro biri kubera muri Qatar.

Hashize igihe iri huriro rigaragaza ko leta ya Congo nubwo iri mu nzira y’ibiganiro ariko itaretse umugambi wayo wo kwica abaturage by’umwihariko abo mu bwo bw’Abatutsi bavuga ikinyarwanda.