Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kigiye gutangwa: Trump ashobora gutsindwa ku munota wa nyuma
Uwegukana igihembo cy’amahoro cya Peace Nobel 2025 aramenyekana kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025, Perezida Donald Trump aragishaka cyane , ariko amahirwe ni make
Umuyobozi w’akanama gashinzwe guhitamo uhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel , Joergen Watne Frydnes, aratangaza ku mugaragaro uributsindire Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2025 kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Oslo, saa 11 z’igitondo hano iwacu ni saa 0900 ku isaha ngengamasaha ya GMT.
Uyu mwaka wa 2025 urimo guhangana gukomeye, cyane cyane ku mpamvu y'uko Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze igihe kinini agaragaza inyota yo gutwara icyi gihembo cyubashywe cyane ku isi.
Trump yagaragaje ko ashaka Iki gihembo cy’Amahoro nk’uko bamwe mu bayobozi bamubanjirije bagitwaye harimo Barack Obama wagihawe muri (2009), Jimmy Carter muri 2002, Woodrow Wilson mu 1919, na Theodore Roosevelt mu 1906. Bose babonye iki gihembo bari mu biro bya Perezida, uretse JimmyCarter.
abakurikiranira hafi politike bavuga ko amahirwe ya Trump yo gutsindira iki igihembo muri uyu mwaka ari make cyane. Impamvu ngo nuko komite ishinzwe gutanga icyi gihembo cy’Amahoro cya Nobel yafashe icyemezo mu ibanga ry'uwo bazaha iki gihembo ku wa Mbere ,bikaba byarabaye mbere y’uko Trump atangaza ihagarikwa ry’intambara iri muri Gaza kandi ariyo mpamvu Trump yiringiye yamuhesha icyi gihembo cy'amahoro.
Abasesenguzi kandi bavuga ko Trump ashobora kuba atahabwa iki gihembo kubera ibikorwa bye byo kugerageza gusenya uburyo bw’imiyoborere mpuzamahanga bwashinzwe nyuma ya y'intambara ya kabiri y’Isi, ibintu bitashimishije benshi.
ese abaye atari Perezida Donald Trump n'ibande bahabwa amahirwe:
Abashobora Gutsindira Igihembo cy'amahoro muri uyu mwaka 2025
-
Komite itanga iki gihembo ishobora guha amahirwe umuyoboro w’abakorerabushake muri Sudani witwa Emergency Response Rooms.
-
Komite itanga iki gihembo ishobora guha amahirwe Ibigo mpuzamahanga nka UNHCR, UNICEF, ICJ cyangwa imiryango ifasha abari mu kaga nk’a Red Cross cyangwa Doctors Without Borders.
-
Hari n’amahirwe yo guha agaciro Abanyamakuru, kubera ko uyu mwaka hapfuye abanyamakuru benshi kurusha andi myaka yose yabayeho, benshi bapfiriye muri Gaza. Komite itanga iki gihembo ishobora guha iki igihembo Reporters Without Borders.
Uburyo Igihembo cy’Amahoro cya Nobel Gitangwa n'bishingirwaho
Ikomite ishingira ku Itegeko ryashizwe na Alfred Nobel mu 1895, washyizeho ibihembo bitandukanye birimo icy'Amahoro, icy’Ubuvanganzo, icy'ubutabire, ubugenge, n'ubuganga.
Nina Graeger, umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Mahoro i Oslo, yavuze ko Perezida Trump kuba yarakuye Amerika muri OMS ,umuryango w'ita kubuzima no gukura Amerika mu masezerano ya Paris ku bijyanye n’ikirere ndetse , ibyo byose bishobora kumuhesha Amahirwe macye kuko binyuranyije n'amahame ya nobel.
Yavuze ko Alfred Nobel yashyizeho ibintu bitatu by’ingenzi mu kwemeza ugomba guhabwa igihembo cy'amahoro:
-
Gukora ibikorwa by’amahoro, urugero nko guhuza impande ebyiri zitumvikana zikumvikana.
-
Gukora no guteza imbere gahunda yo kugabanya intwaro ku isi.
-
Guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.
Asle Sveen, umuhanga mu mateka y’ibihembo bya Nobel, yagaragaje ko Trump yagerageje gukorana na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin,kandi ari kurasa igihugu cya Ukraine,cyikaba ari n'umunyamuryango w'ubumwe bw'uburayi, ibyo bikaba bimwe mu byamuhesha amanota macye yo gutwara icyi gihembo cy'amahoro.
Yavuze kandi ko Trump yagaragaye akandamiza abayobozi bagenzi be b'ibindi bihugu kandi akanishimira abategetsi bahuje nawe imyumvire yo gupyinagaza bagenzi babo.Uko Ikomite itora Ifata Icyemezo
-
Igihembo gikurikiza amanota aba yaragiye atangwa umwaka wose, aho komite ireba ibyiza n’ibibi by’abahatanira iki gihembo,bikaganirwaho n’abagize komite bagera kuri batanu.
-
Ibyemezo byo gutanga igihembo cy'amahoro byoherezwa mbere ya 31 Mutarama, ariko n’abagize komite bashobora gutanga izina ry’umuntu bashaka guha igihembo mbere y’inama ya mbere ya Komite mu Kuboza k'umwaka urangiye
-
Komite yitabira inama imwe buri kwezi, icyemezo cyugomba guhabwa igihembo cy'amahoro gisanzwe gifatwa muri Kanama cyangwa Nzeri, ariko gishobora gufatwa nyuma, nk’uko byagenze muri uyu mwaka,.
Frydnes, umuyobozi wa Komite ya Nobel, yaciye amarenga ko ibya Trump bishobora kurangirira mu kwifuza, yagize ati:
“Abaperezida bose bifuza gutsindira Igikombe cy’Amahoro. Turizera ko indangagaciro z’Igikombe cy’Amahoro ari ibyo abayobozi bose bagomba kugeraho… Nubwo hari amaso menshi areba ibi muri Amerika no ku isi, twe dukora nk’uko bisanzwe.”
yashakaga kuvuga ko nta gitutu bafite cya Trump.
-


Kinyarwanda
English
Swahili









