Uganda: Bobi Wine yikomye Museveni ku munsi w'ubwigenge
Umukandida w'ishyaka rya National Unity Platform NUP ubu ukomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida mu gihugu cya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, yashinje Leta ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni gusuzugura, kubuza uburenganzira no gutesha agaciro Abanya-Uganda binyuze mu kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge.
Ibi Bobi Wine yabivugiye mu nama y’abamushyigikiye yabaye ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025, ibera ku kigo cy’amashuri cya Lusanjja Primary School mu Karere ka Nakaseke, aho uwo munyapolitiki yavuze ko ibikorwa n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Uganda bikorwa buri mwaka tariki ya 9 Ukwakira ntaho bihuriye n’ubwisanzure nyabwo abatuye muri icyo gihugu bakagombye kuba ubu bafite.
Bobi Wine yavuze ko imyaka irenga 40 Museveni amaze ku butegetsi ayobora Uganda yananiwe guha abatuye muri icyo gihugu ubwigenge busesuye, ahubwo akabateza ubukene n’agahinda kubera kubuzwa uburenganzira no kubatesha agaciro, nk’uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu dukesha iyi nkuru bikomeje kubitangaza.
Bobi Wine yasobanuye ko ubwo Museveni yafata ubutegetsi bwa Uganda mu mwaka wa 1986, yari yahaye ikizere abatuye icyo gihugu ko bazabona ubwigenge n’ubwisanzure busesuye, ariko ngo nyuma y’igihe gito ayobora Uganda akaza guhindura politike ye iyo kwigarurira icyo gihugu burundu no gushyira abagituye mu bukene no mu bucakara gusa.
Yagize ati “Guhera mu 1986 ubwo Museveni yafata ubutegetsi, yari yatangaje ko aje guha Abanya-Uganda ubwigenge n’ubwisanzure busesuye, ariko politike ye yahindutse bidatinze iba mbi. Ibyo twabonye mu myaka amaze ayobora ni uko ahora arwanira kwigarurira igihugu burundu, gushyira mu bukene no mu bucakara abagituye gusa.”
Umunyapolitiki Bobi Wine ibyo byose ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida w’icyo gihugu muri ako karere ka Nakaseke, ni mu gihe Umuyobozi w’ako Karere ka Nakaseke, Madamu Rosemary Byabashaija, we yahakaniye kure ayo magambo avuga ko ibyo Bobi Wine yavuze ntaho bihuriye n’ukuri.
Kugeza ubu, umuhanzi akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Uganda Bobi wine, akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida w’icyo gihugu cya Uganda, ndetse akaba avuga ko nta kabuza mu gihe amatora akozwe neza ntihabeho uburiganya, muriyo agomba kuyobora icyo gihugu uko byagenda kose.


Kinyarwanda
English
Swahili









