Perezida Kagame yarebye umukino wahuje Arsenal na PSG
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ur mu Bufaransa mu ruzinduko rw’akazi aho yanahuye na Perezida w’iki gihugu Emmanuel Macron, yaraye arebye umukino wahuje ikipe ya Arsenal na Paris Saint Germain, ikipe zombi zifitanye umubano n’u Rwanda.
Perezida Kagame yari ari kumwe na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Barebanye Uyu mukino ikipe ya PSG yatsinzemo ikipe ya Arsenal ibitego 2-1.
Ni umukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ukinirwa kuri stade ya Parc des Princes ndetse ukurikirwa n'abayobozi batandukanye barimo abanyapolitiki n'abanyamupira.
Mu bandi bayobozi bakomeye barebye Uyu mupira kandi harimo Perezida w'ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), Aleksander Ceferin n'abandi bafite izinda rikomeye haba mu mikino ndetse no muri Politike.


Kinyarwanda
English
Swahili









