Davido yahengereye isi ihugiye ku gikombe cy'isi atabariza abashimuswe
Umupira wari wanditseho amazina y’abanyeshuri 40 bashimuswe ariko inyuma y’ikote yari yambaye hari handitseho ngo mubagarure mu rugo. Davido yakoresheje uburyo ayo magambo agaragara noneho bitera abantu kubiganiraho cyane ku mbuga nkoranyambaga yaba igihe yarimo atarama na nyuma yaho.
Umuhanzi Davido wamamaye ku isi hose, ubwo yari mu gitaramo kibanziriza igikombe cy’isi yambaye imyambaro yanditseho ubutumwa bwo gutabaza Leta ya Nigeria ku kuba yatabara abanyeshuri n’abarimu bashimuswe n’amabandi mu minsi yashize. Ni igitaramo cyabereye I Los Angeles ku itariki 10 Kamena 2026 muri Cyrpto.com Arena. Davido yari yambaye umupira wanditseho amagambo asaba ko abasaga 40 bashimutiwe muri Leta ya Oyo.
Amabandi yashimuse abo banyeshuri n’abarimu ku itariki 15 Gicurasi 2026 mu gace kitwa Oriire ho muri Leta ya Oyo. Davido rero yabonye amahirwe yo kubwira isi yose ko iwabo nta mahoro ahari ndetse ko bakeneye ubutabazi. Imyenda Davido yari yambaye yakozwe n’umuhanga mu kudoda witwa Hollyandroo wo muri Sierra Leone ariko akaba atuye muri Amerika.
Amabandi yashimuse abaturage 39
Umupira wari wanditseho amazina y’abanyeshuri 40 bashimuswe ariko inyuma y’ikote yari yambaye hari handitseho ngo mubagarure mu rugo. Davido yakoresheje uburyo ayo magambo agaragara noneho bitera abantu kubiganiraho cyane ku mbuga nkoranyambaga yaba igihe yarimo atarama na nyuma yaho.
Davido ari kuri album y’igikombe cy’isi akaba yarakoze indirimbo yitwa’No Place Like Home’ ari kumwe na Nelly Furtado na Major Lazer.
Nyuma y’igitaramo Davido yasangije uwo mwambaro ku mbuga nkoranyambaga ze ahererekesha indirimbo ya Michael Jackson yitwa’ They Don’t’ Care about Us’. Abashimuswe barimo abana b’imyaka ibiri y’amavuko bo mu mashuri abanza n’ay’isumbuye.
Ibyihebe byasabye Leta miliyali kugira ngo birekure abashimutswe
The Guardian yanditse ko umwarimu umwe yishwe barangije basakaza amashusho ari kwica basaba Leta ko yabaha amafaranga ubundi bakarekura abasigaye.
Muri Leta ya Chibok, mu 2014 amabandi yigeze gushimuta abanyeshuri b’abakobwa barenga 100 nabwo biteza ikibazo mu gihugu hose. Kuva ubwo nta kintu Leta yigeze ibikoraho. Davido yakoresheje amahirwe yahawe avugira imiryango itegereje ko abana babo bazataha bakongera bakabonana.

Kinyarwanda
English
Swahili








