FIFA yashyize mu nyungu abakinnyi babangamirwaga n’amakipe
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje impinduka zikomeye mu buryo bwo kugura no kugurisha abakinnyi, zivugwa nk’impinduramatwara zikomeye kurusha izindi zabaye mu myaka irenga 20 ishize.
Aya mavugurura yagezweho nyuma y’ubwumvikane hagati ya FIFA, ihuriro ry’abakinnyi ku Isi (FIFPRO) n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru, hagamijwe kurushaho kurengera uburenganzira bw’abakinnyi no koroshya isoko ry’igura n’igurisha.
Kimwe mu byahinduwe bikomeye ni uko guhera tariki ya 1 Mutarama 2027, buri mukinnyi wabigize umwuga azajya ashyirwa mu masezerano harimo amafaranga yagenwe ashobora kurekurwaho (Release Clause). Ubu buryo bumaze imyaka myinshi bukoreshwa muri Espagne, ariko ubu bugiye gukurikizwa ku rwego rw’Isi yose.
FIFA ivuga ko ibi bizafasha gukumira amakipe yashyiraga ibiciro bihanitse cyane ku bakinnyi agamije kubabuza kujya ahandi, ndetse bikagabanya amakimbirane akunze kuvuka igihe habaye ibiganiro byo kugurisha umukinnyi.
Aya mavugurura yatewe ahanini n’urubanza rwabayeho hagati y’uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga w’u Bufaransa, Lassana Diarra, n’ikipe ya Lokomotiv Moscow. Uru rubanza rwagaragaje intege nke zari mu mategeko ya FIFA agenga kugurisha abakinnyi, bituma urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rusaba ko ayo mategeko avugururwa.
Ikindi cyatangajwe ni uko abakinnyi bazajya bahabwa 5% by’amafaranga yatanzwe mu igurwa ryabo igihe bimukiye mu yindi kipe. FIFA ivuga ko ibi bizafasha abakinnyi kugira uruhare rugaragara mu masezerano abafasha kugurishwa.
Ku bakinnyi bahembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi 150,000 by’amayero ku mwaka, iyi nyungu ya 5% izaba itegeko kandi ntibazayamburwa.
Aya mavugurura kandi azafasha impano z’abakiri bato, kuko amakipe azemererwa gusinyisha abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 amasezerano y’igihe kigera ku myaka itanu, mu gihe mbere atarengaga imyaka itatu.
FIFA yanatangaje ko hashyizweho urubuga rushya ruhuza impande zitandukanye z’umupira w’amaguru ku Isi, ruzajya rwiga ku mibereho n’uburenganzira bw’abakinnyi, harimo ubuzima bwabo ku kazi, ikiruhuko cyo kubyara no kurera abana ndetse n’izindi ngingo zirebana n’imibereho myiza.
Aya mavugurura mashya ategerejwe guhindura cyane isura y’isoko ry’abakinnyi ku Isi, aho abasesenguzi benshi bemeza ko ashobora kugabanya amakimbirane hagati y’amakipe n’abakinnyi ndetse akanatuma kugurwa kw’abakinnyi bikorwa binyuze mu mucyo no mu buryo bworoshye kurushaho.

Kinyarwanda
English
Swahili








