KNC yanenze bikomeye Ouattara witwaye nk’umukinnyi udakomeye yari yizewe n’umutoza we
Umunyamakuru akaba na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yagaragaje ko Cheick Djibril Ouattara yitwaye nk’umukinnyi udakomeye mu gihe APR FC yari iri gutera Penalite na Police FC.
Ikipe ya APR FC yaraye itakaje igikombe cy’Intwari mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, itsinzwe na Police FC kuri Penalite 7-6 nyuma yaho ikipe zombi zari zanganyije igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino.
Muri uyu mukino ntabwo habayemo ibintu byinshi wavuga ko bidasanzwe y’aba mu kibuga ariko igikomeje kugarukwaho cyane ni Cheick Djibril Ouattara wanze gutera Penalite, bikarangira hateye uwoherejwe ku mbaraga ari we Ssekiganda Ronald.
Ubwo hari hamaze guterwa penalite 5 hagati y’amakipe yombi kandi arimo kunganya, hagiye hafatwa umuntu umwe kuri umwe. Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yaje gusaba Ouattara kujya gutera penalite ariko uyu mukinnyi arabyanga. Haje gufatwa umwanzuro ko Ronald Ssekiganda ajya gutera, wabonaga afite ubwoba ndetse aza no kuyitera mu maboko ya Niyongira Patient.
KNC ni umwe mu banenze cyane Ouattara nyuma yo kwanga gutera iyi penalite kandi yari umukinnyi benshi babona agomba kuba mu ba mbere kubera ubuhanga afite.
Yagize ati “ Uyu munya-Brukina Faso, Djibril Ouattara, nk’umuntu ukomeye yanze kujya gutera penalite, kandi mu bitego yatsinze umwaka ushize harimo ibirenga bitanu bya Penalite. Oya pe! Mu cyubahiro namuhaga nakuyeho 78%. Ouattara ntabwo ari umukinnyi wo gutinya gutera penalite. Uziko bajyanye Ssekiganda bamusunitse, bari bureke Pierre akayiterera.”
KNC akomeje gushyushya cyane umukino Gasogi United ye izakiramo APR FC kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026 mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona. Umukino ubanza wa Shampiyona hagati y’izi kipe zombi warangiye APR FC itsinze Gasogi United ibitego 2-0.
Cheick Djibril Ouattara yanze gutera penalite yabisabwe umutoza


Kinyarwanda
English
Swahili









