Gatsibo: Yabitswe ko yapfuye ku munsi wo kubeshya, bamenya ko ari muzima bagejeje isanduku iwe
Umusore witwa Cyubahiro wo mu Murenge wa Remera Akarere ka Gatsibo, yabeshye abantu bo muri aka gace, ku tariki ya 1 Mata, ifatwa nk’umunsi wo kubeshya ko umusaza baturanye witwa Kajuga yapfuye, maze banamukorera isanduku yo kumushyinguramo ariko bageze mu rugo rwe batungurwa no gusanga ari muzima.
Ibi byabaye tariki ya 1 Mata 2026 mu Mudugudu w’Akagarama II mu Kagari ka Bushobora mu Murenge Remera mu Karere ka Gatsibo.
Amakuru avuga ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20 yabeshye abantu ko umusaza witwa Kajuga yitabye Imana anahamagara umugabo ukora akazi ko kubaza imbaho, amusaba gukora isanduku ifite ikirahure ndetse akanayisiga irange maze akayizana mu rugo rw’uwo musaza.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uwo mugabo yazanye iyo sanduku kuri moto, abo bahuye bose akababwira ko ayijyanye kwa Kajuga ngo yitabye Imana.
Bivugwa ko ubwo yayigezagayo, yasanze uwo musaza nta kibazo na kimwe afite bituma yongera kuyijyana yirengera n’icyo gihombo.
Uwo mugabo wabaje iyo sanduku, abaturage bavuga ko yaje kunanirwa gukomeza kuyigendana ahitamo kuyijyana iwabo w’uwo musore kugira ngo bazamwishyure igihombo umusore wabo yamuteye.
Amakuru avuga ko kugeza kugeza ubu inzego z’ibanze mu Murenge wa Remera zatangiye gushakisha uwo musore kugira ngo yishyure iyo sanduku n’ikindi gihombo ndetse se w'uyu musore witwa Kanyarutoki Frederick, yavuze ko yatunguwe no kubona isanduku izanywe mu rugo rwe, asabwa kuyishyura, kandi nta muntu wapfuye. Yagaragaje ko ibyo byakozwe n’umuhungu we atari abizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Urujeni Console, yemereye itangazamakuru ko koko aya makuru ariyo ko uwo musore yabeshye abantu ko uwo musaza yapfuye ndetse ajya no kubajisha isanduku. Yavuze ko bari kumushakisha kugira ngo yishyure igihombo yateje uwo mugabo.
Yagize ati “ Abaturage turababwira ko badakwiriye kujya mu bintu by’urugomo rwo kubeshya ko hari umuntu witabye Imana.”
Yakomeje agira ati “ Ntabwo kwitaba Imana ari ikinyoma abantu bakwiriye kubeshya abantu, ni urugomo rudakwiye.’’
Kanyarutoki Frederick, se wa Cyubahiro, yavuze ko yatunguwe no kubona isanduku izanywe mu rugo rwe, asabwa kuyishyura, kandi nta muntu wapfuye. Yagaragaje ko ibyo byakozwe n’umuhungu we atari abizi.


Kinyarwanda
English
Swahili








