RDB yihanangirije utubari na hoteli bikora nta mpushya
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwihanangirije abakora mu rwego rw’ubugekarugendo barimo utubari,lodges and Guest Houses n’abanyamahoteli n’ibindi badafite impushya zemewe zo gukora, kuko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’ababagana.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya Kanama 2025, yari iyobowe n’umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika, yahurije hamwe abakora mu nzego zitanga serivisi kuri ba mukerarugendo.
Ibigo bibarwa nk’ibikorwa mu rwego rw’ubukerarugendo harimo amahoteli, restaurant, utubyiniro, Motels, Lodges and Guest Houses, ibigo bitembereza ba mukerarugendo, utubari n’ibindi.
Ubusanzwe itegeko No 12 ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda mu ngingo zaryo za 5, 20, na 29 ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw’ubukerarugendo kigomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora zikanaha RDB ububasha bwo guhagarika cyangwa gufunga burundu ibigo bitabyubahiriza.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Africa, yavuze ko iki kigo cyatangiye ubugenzuzi bugamije kurebera hamwe abakora muri uru rwego batujuje ibisabwa, asaba ko byakuzuzwa mu gihe gito.
Yagaragaje ko kugira uruhushya rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo atari ukubahiriza amategeko gusa, ahubwo ari igice cy’ingenzi mu rugamba rwo guteza imbere uru rwego no gukomeza kwiyubaka nk’igihugu gishaka kwakira ba mukerarugendo kandi bashaka serivisi zinoze.
Uyu muyobozi yasabye abakora muri urwo rwego gushyira imbaraga mu gusaba impushya zo gukora kuko ari ingenzi haba kuri ibyo bigo no ku bakiliya babigana.
Yanashimangiye ko ubuziranenge no kubazwa inshingano bitari ibya Guverinoma y’u Rwanda gusa, ahubwo bireba n’abikorera.
Ati “Rudufasha gutuma buri gikorwa kijyanye no kwakira abatugana gihura neza n’amabwiriza yo gukorera mu Rwanda nk’urwego rw’ubukerarugendo cyangwa kwakira abashyitsi. Ni ingenzi kandi ku kurinda umutekano w’abakiliya, gutanga ibintu bifite ubuziranenge, no kubungabunga isura yacu.”
Yakomeje agaragaza ko iyo umuntu ari gukora adafite uruhushya aba ashyira abamugana mu kaga.


Kinyarwanda
English
Swahili









