Amerika yongeye kugaba ibitero bishya kuri Iran
Ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika zongeye kugaba ibitero mu majyepfo ya Iran, aho byibasiye ibigo birasirwamo za misile n’ahari ubwato bwegereye inzira ya Hormuz, mu rwego rwo gukumira ibindi bitero bishobora kugabwa ku ngabo zayo ziri muri ako karere.
Mu itangazo ryasohowe n’Ingabo z'Amerika, rivuga ko ibyo bitero byakozwe mu rwego rwo kwitabara no kurinda umutekano w’ingabo zayo, nyuma y’impungenge z’uko Iran ishobora kugira ibikorwa byahungabanya ituze ry’ingabo z'Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Umuvugizi w’Ibirindiro by’Ingabo z'Amerika muri ako karere, Capt Tim Hawkins, yavuze ko igihugu cye gikomeje gufata ingamba zo kurinda abasirikare bacyo, haba mu bihe by’intambara ndetse no mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje.
Yasobanuye ko ibitero byinshi byagabwe mu gace ka Bandar Abbas, umujyi wo mu majyepfo ya Iran uzwiho kwakira ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi kandi wegereye inzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi zinyuzwamo peteroli nyinshi ku Isi.
Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko muri ako gace humvikanye ibisasu byinshi ndetse habaho guturika gukomeye, mu gihe abayobozi bo muri Bandar Abbas batangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ibyo bitero n’ingaruka zabyo.
BBC yanditse ko Iran itasubije ibi bitero by'Amerika, nubwo mbere yabyo Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baqai, yari yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi biri gutanga icyizere, ariko ko gusinya amasezerano atari ibintu byo kwihutishwa.
Nyuma y’ibi bikorwa bya gisirikare, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'Amerika, Marco Rubio, yavuze ko amahirwe yo kugera ku masezerano akiriho, ndetse ko ku wa 26 Gicurasi 2026, intumwa za Iran ziteganyijwe guhura na Minisitiri w’Intebe wa Qatar mu rwego rwo gukomeza ibiganiro.
Yagize ati “Tuzareba niba hari intambwe ishobora guterwa. Haracyari byinshi bigomba kumvikanwaho kugira ngo impande zombi zisobanukirwe neza iby’ibanze bikubiye muri uyu mushinga, bityo bizafata indi minsi mike.”
Rubio yongeyeho ko Perezida Donald Trump na we yiteguye gusinya ayo masezerano igihe ibiganiro byatanga umusaruro.
Umwuka mubi hagati y'Amerika na Iran watangiye gukaza umurego ku wa 28 Gashyantare 2026, ibintu byagize ingaruka ku bukungu bw’Isi, cyane cyane kubera ikibazo cy’umutekano muke ku nzira ya Hormuz inyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi.

Kinyarwanda
English
Swahili








