Perezida Kagame yahawe Umukandara wa WBC n’umukinnyi w’iteramakofe ukomeye cyane ku isi Carlos Takam
Perezida Paul Kagame yakiriye impano y'umukandara wa WBC yahawe n’umukinnyi w’iteramakofe mpuzamahanga Carlos Takam, ukomoka muri Cameroun ariko ufite ubwenegihugu bwa Cameroun n’Ubufaransa.
Ni mu muhango,wabereye muri Village Urugwiro aho icyamamare mu mukino wa Box Carlos Takam abicishije muri Fondasiyo Carlos Takam yatangije ku mugaragaro Carlos Takam Boxing Academy i Kigali, intego yayo ikaba ari uguteza imbere no gukundisha umukino w'iteramakofe mu Rwanda no muri Afrika muri rusange.
Nk’ikimenyetso cy’icyubahiro no gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda, Carlos Takam yahaye Perezida Kagame umukandara w’umwimerere wa WBC World Champion, aherutse kwegukana.
Carlos Takam ni muntu ki?
Carlos Takam yavukiye i Douala muri Cameroun mu 1980. Yaserukiye Cameroun mu mikino Olempike ya 2004, nyuma aza kuba umukinnyi w’umwuga mu iteramakofe. Yakinnye amarushanwa akomeye ku isi, akina n’abakinnyi b’ibihangange ku rwego rwa “heavyweight”, maze yandikisha izina rye nk’umwe mu bakinnyi b’Abanyafurika bafite ubudahangarwa n’imbaraga zidasanzwe mu gutera igipfunsi. Uretse ibikombe n’intsinzi, Takam yashinze fondasiyo igamije gufasha urubyiruko rubinyujije mu mukino w'iteramakofe yise Fondasiyo Carlos Takam.
Ubutumwa ku Rwanda na Afurika
Gutangiza ishuri ry’iteramakofe i Kigali bisobanuye byinshi ku Rwanda. Ni amahirwe mashya ku rubyiruko ruzabona imyitozo igezweho, amasomo y’imyitwarire, indangagaciro z’imikino, ndetse n’uburyo bwo kwinjira mu marushanwa mpuzamahanga.
Iyi Carlos Takam Boxing Academy i Kigali izaba ari urubuga rwo guha amahirwe abashaka kuba abakinnyi b’iteramakofe, ariko nanone izagira uruhare mu kubaka amahoro, ubumwe no guteza imbere sosiyete binyuze mu mikino.


Kinyarwanda
English
Swahili









