issa
Abakorera muri Gare ya Nyabugogo bose barakodesha-Umujyi wa Kigali washyize umucyo ku ivugururwa  ry'iyi Gare

Apr 18, 2025 - 02:03
 0

Gare isanzwe itegerwamo imodoka zijya mu ntara zose z’u Rwanda – Amajyaruguru, Amajyepho, Uburengerazuba – ndetse n’imodoka zijya mu bihugu by’amahanga nka Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igiye kuvugururwa mu buryo bugezweho.

Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’Umujyi wa Kigali,abacururiza muri gare ya Nyabugogo basabwe kwitabira ibarura, rigaragaza ibikorwa bisanzwe bikorerwa muri gare ya Nyabugogo.

Nyuma y’itangazo, abaturage batandukanye ndetse n’abakorera muri iyi gare batangiye kwibaza aho imodoka zisanzwe zihakorera, yaba izikorera mu gihugu hagati ndetse n'izijya mu mahanga aho zizerekeza  mu gihe ibikorwa byo kuvugurura iyi gare bizaba biri gukorwa. Ikindi kibazo cyibazwa cyane ni icy’abacuruzi basanzwe bakorera muri gare – aho bazerekeza n’icyo bazakora mu gihe ibikorwa byabo bizaba bisubitswe,kujyirango iyi gare ivugururwe.

Icyo  ubuyobozi bubivugaho

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, Ukwelitimes  yavuganye n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine adutangariza ko ubu hatangiye igikorwa cyo kubarura abakorera muri gare ya Nyabugogo bose, hagamijwe kubateganyiriza aho bazakorera by’agateganyo mu gihe gare izaba iri kuvugururwa.

Yagize ati: "Iyi ni intambwe ya mbere mu rugendo rwo kuvugurura Gare ya Nyabugogo. Turimo kubarura abakorera muri gare kugira ngo tuzabashakire aho gukorera, ariko ntabwo ari imirimo ijya kurangira mu munsi umwe. Iyi gare ni umutungo w’Umujyi wa Kigali, abahakorera bose ni abapangayi, nta numwe uzahabwa ingurane"

Nubwo igihe nyacyo ibikorwa bizatangirira kitaratangazwa ku mugaragaro, hitezwe ko iyi gare izasiga ishusho ry'umujyi wa Kigali ku rundi rwego.

Apr 18, 2025 - 12:12