issa
Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA ko ititeguye gukomeza gukina igikombe cy’Amahoro

Apr 18, 2025 - 08:01
 0

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumenyeshwa ko igomba gukina na Mukura victory Sports, yavuze ko ititeguye gukomeza gukina iki gikombe ntihadakurikizwa amategeko.

Mu ijoro rya cyeye ryo kuri uyu wa 18 mata 2025, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yamenyesheje ikipe ya Rayon Sports ko igomba gukina na Mukura Victory Sports umukino ugahera ku munota wahagaritswe ugezeho.

Mu ibaruwa FERWAFA yashyize hanze yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kungenzura raporo yavuye muri Mukura VS kuko kubura ku muriro basanze ari ikibazo cyabaye cyitabaturutseho.

Ikindi kandi iyi komisiyo y’amarushanwa ivuga ko yasanze nta burangare bwabayeho ku ruhande rwa Mukura VS bituma bashingira ku itegeko rya 38 igika cya 5 bemeza ko umukino uzaba tariki 22 mata 2025.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona iyi baruwa yahise nayo isubiza FERWAFA ivuga ko ititeguye gukina mu gihe hadakurikijwe itegeko rya 38 igika cya 3.

Ikipe ya Rayon Sports ivuga ko iri tegeko ryemeza ko izahabwa itsinzi y’ibitego 3-0 ndetse ko ibyo kubura kw’umuriro batamenyeshejwe impamvu yabyo.

Rayon Sports yavuze ko ntiharamuka hadakurikijwe amatekego nkuko ari ntabwo izakomeza gukina iri rushanwa ry’igikombe cy’Amahoro sezo 2024/2025.

Ikibazo cya Rayon Sports na Mukura VS gikomeje gufata indi ntera ndetse bisa nkaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ishobora gutuma iki kibazo gikomera ku rushaho kuko Rayon Sports ivuga ko hari ibyo FERWAFA  irimo kwirengagiza.

Umukino wahuje Mukura Victory Sports na Rayon Sports, wabaye tariki 15 Mata 2025. Uyu mukino wasubitswe wari ugeze ku munota wa 27 ndetse binashobotse ko usubukurwa niho watangirira, hagakinwa iminota 63 gusa.

Ibaruwa FERWAFA yanditse imenyesha Rayon Sports na Mukura VS igihe zisubukurira umukino wazo

Rayon Sports nayo yahise imenyesha FERWAFA ko ititeguye gukomeza gukina igikombe cy'Amahoro ntihadakurikizwa amategeko

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA ko ititeguye gukomeza gukina igikombe cy’Amahoro

Apr 18, 2025 - 08:01
Apr 18, 2025 - 08:17