APR FC ikoze ibyari byitezwe n'abakunzi benshi b'umupira w'amaguru
APR FC itsinzwe na Pyramids FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League.
Ni umukino utari woroshye wari wakaniwe cyane n'abakunzi, abakinnyi n'abayobozi ba APR FC. APR FC yatangiranye imbaraga nyinshi uyu mukino ariko ukabona icyo gukora imbere y'izamu ntibagikora.
Ku munota wa 7, APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego nyuma y'uburyo bukomeye bwabonwe binyuze kuri Mugisha Gilbert. Ni umupira yazamukanye yihuta akorerwa ikosa ariko kufura itewe ntiyagira icyo ibyara.
Ku munota wa 13, ikipe ya APR FC yakoze ikosa rikomeye imbere y'urubuga rw'umuzamu, Ishimwe Pierre, umusifuzi w'umukino ahita atanga Kufura nziza cyane ariko itewe abakinnyi ba Pyramids FC basaba Penalite, umusifuzi arabyanga kuko umupira uwawukoze wari wabanje gukora ku ivi.
Ku munota wa 17, umuzamu wa APR FC Ishimwe Pierre yakoze akazi gakomeye nyuma y'umupira ukomeye watewe na Ewerton Da Silva ariko Pyramids FC ibura igitego.
Ku munota wa 39, ikipe ya APR FC yaje guhusha igitego mu buryo bwari bwabazwe bwatewe na Mugisha Gilbert. Ni uburyo bwabonetse nyuma yuko Williams Togui azamukanye umupira acengacenga ahereje Mugisha Gilbert ahita awutera hanze.
Mu munota 3 y'inyongera kugira ngo igice cya mbere kirangiye, APR FC yaje guhusha igitego nyuma y'ishoti yikomeye ryatewe na Ruboneka Jean Bosco ariko umupira uca hanze gato.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Ni igice twabonye APR FC igerageza gukina umukino mwiza ariko wabonaga Pyramids FC irimo kubarusha gukora ibintu bishobora gutanga umusaruro isaha n'isaha.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ifite imbaraga nyinshi ndetse iza no guhusha igitego ku buryo abafana bose bari bahagurutse. Ni umupira mwiza cyane William Mel Togui yateye n'umutwe ku mupira yari ahawe na Byiringiro Gilbert ariko Umuzamu wa Pyramids FC awukuramo.
Ku munota wa 50, Pyramids FC yaje gutsinda igitego kiza cyane ku ishoti rikomeye ryatewe na Fiston Kalala Mayele umuzamu Ishimwe Pierre abura aho umupira uciye. Ni umupira yazamukanye wenyine, Niyomugabo Claude amukoraho ariko abura imbaraga zimufata kugeza ateye ishoti.
Ku munota wa 64, APR FC yahushije uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye ryatewe na Memel Raouf Dao ariko umupira uca hanze. Ni nyuma yo guhanahana umupira kwa Mugisha Gilbert hamwe na Dauda Yusif ariko birangira ntakivuyemo gikomeye.
Ku munota wa 67, Pyramids FC nayo yahushije uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye ariko umuzamu Ishimwe Pierre aratabara umupira awushyira muri Koroneri.
Nyuma gato APR FC nayo yaje guhusha uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye ryatewe na Memel Raouf Dao ariko umuzamu akora akazi ahita awushyira muri Koroneri itewe ntiyagira ikivamo.
APR FC yaje gusimbuza abakinnyi barimo William Mel Togui, Mugisha Gilbert na Dauda Yusif bava mu kibuga hinjiramo Denis Omedi, Mamadou Sy ndetse na Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 81, Mamadou Sy yatsinze igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa APR FC ariko umusifuzi yemeza ko hari habayemo kurarira. Ni nyuma y'umupira mwiza yahawe na Memel Raouf Dao.
Nyuma y'iminota 3 gusa APR FC yateye umupira ipoto ku mupira mwiza Hakim Kiwanuka yahawe na Ruboneka Jean Bosco ariko gushyira mu izamu biranga.
Ku munota wa 86, APR FC yatsinzwe ibitego cya Kabiri ku makosa ya ba myugariro bayo bananiwe gukuraho umupira ugafatwa na Mayele ahita atsinda igitego cya Kabiri cya Pyramids FC.
Mu minota 8 y'inyongera, APR FC yahushije uburyo bw'igitego ku mupira mwiza Mamadou Sy yateye n'umutwe ariko umuzamu wa Pyramids FC nanone akora akazi gakomeye.
Umukino warangiye APR FC itsinzwe na Pyramids FC ibitego 2-0. Ni APR FC yari hasi nkuko byari byitezwe kuko abakinnyi batigeze bakora icyo abakunzi babo bari biteze cyane.


Kinyarwanda
English
Swahili









