Kiyovu Sports kurega Haringingo byatewe nuko bifuza gutanga isomo
Ikipe ya Kiyovu Sports yareze umutoza Haringingo Francis wasinyiye Rayon Sports nk’umutoza mushya kugira ngo batange isomo ku bandi batoza ryo kwiga gukurikiza amategeko.
Muri iki cyumweru turimo gusoza, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yatanze ikirego muri FIFA imenyesha FERWAFA kubera ikibazo ifitanye na Haringingo Francis uheruka kugaragaza ko yasezeye iyi kipe akerekeza muri Rayon Sports.
Haringingo Francis aheruka gutangazwa na Rayon Sports ko ari umutoza mushya wayo ariko bihita bitangira guteza ikibazo gikomeye mu banyamupira kuko benshi batumvaga uko bikozwe kandi Kiyovu Sports batararangizanya.
Ikipe ya Kiyovu Sports irega Haringingo Francis kutuzuza ibikubiye mu masezerano bagiranye. Uyu mutoza yerekeje muri Rayon Sports agifite amasezerano y’Amezi abiri ya Kiyovu Sports.
Mu masezerano kandi harimo ko niba yifuzwa n’indi kipe agifite amasezerano iyo kipe yagombaga kuvugisha Kiyovu Sports, ariko kandi Haringingo Francis yagombaga no kwishyura Milliyoni 8 z’amasezerano yari asigaje kandi ibyo byose Kiyovu Sports ivuga ko uyu mutoza atigeze abyubahiriza.
Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, aganira na Radio Rwanda, yatangaje ko gutanga ikirego muri FIFA ndetse na FERWAFA byatewe ni uko bifuza gusubiza agaciro iyi kipe yahoranye.
Yagize ati “ Icyo twashatse twebwe ni ukongera gusubiza Kiyovu Sports agaciro ikwiye nk’ikipe nkuru muri iki gihugu, nk’ikipe umuntu wese adakwiye gutoba uko abishaka. Twemeye gutobwa baturega dusanga amakosa yari ayacu, ntabwo twifuza kuyasubiramo, nta nubwo twakifuza umukozi nawe wakongera gukora amakosa nk’ayo twakoze.”
Hemedi yakomeje agaragaza ko bifuza guha Inama Haringingo Francis kugira ngo atazongera gukora amakosa n’ahandi ariko bigaha n’isomo abandi batoza kugira ngo bajye bubahiriza amategeko aba akubiye mu masezerano.
Yagize ati “ Gutanga ikirego, harimo kugira inama Haringingo kugira ngo atongera gukora amakosa akangiza Kariyeri ye, harimo kugira inama abandi batoza bagenzi be kugira ngo bajye kubahiriza amategeko. Navuga ngo ni ugutanga isoma ariko tunasubiza agaciro Kiyovu Sports ikwiye.”
Mu gihe benshi bagaragaza ko Kiyovu Sports irimo gukora ibi byose kugira ngo yihimure kuri Haringingo Francis, yo irabihakana cyane. Minani Hemed yavuze ko niyo uyu mutoza yari bujye muri AS Muhanga nabwo bari butange ikirego, atari uko yagiye muri Rayon Sports.
Yagize ati “ Ntabwo icyo tuburana ari ukumuhima, ntabwo icyo tuburana ari uko yagiye muri mucyeba nkuko birimo biravugwa kuko niyo yari kuba yagiye muri AS Muhanga cyangwa Gicumbi FC twari kumubaza aho yagiye kuko twamubuze ku kazi.”
Kiyovu Sports nubwo irimo kurwana intambara yo gushaka ubutabera ariko irimo no kwitegura umukino ifitanye na Gasogi United kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Mata 2026. Ni umukino urabera kuri Kigali Pele Stadium, Saa cyenda z’amanwa.

Nkurunziza David yagarutse mu Rwanda gukurikirana ikibazo ari hafi y'ikipe
Haringingo Francis ntabwo azatoza umukino Rayon Sports izakina na Gicumbi FC


Kinyarwanda
English
Swahili








