issa
Icyo umutoza w'Abazamu wa Rayon Sports 'Bakame' avuga ku ikosa rya Pavelh Ndzila

Sep 29, 2025 - 08:44
 0

Umutoza w'Abazamu ba Rayon Sports, Ndayishimiye Eric 'Bakame', yatangaje ko ikosa rya Pavelh Ndzila ku gitego cya Kabiri yatsinzwe na Singida Black Stars ari ibintu bikunze kubaho.

Ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, Rayon Sports yatsinzwe umukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup na Singda Black Stars ibitego 2-1 mu mukino wari wabereye kuri Azam Complex stadium mu gihugu cya Tanzania.

Ni umukino wababaje cyane abakunzi ba Rayon Sports bitewe nuko babonaga bishoboka ariko igitego cya kabiri Singida Black Stars yatsinzwe kikava ku ikosa ryakozwe na Pavelh Ndzila wananiwe gufata umupira ngo awuherane.

Benshi babivuga bijyanye n'amarangamutima yabo ariko urebye icyo uyu muzamu yari yakoze mu mukino, gukora ikosa birashoboka kandi bikakirwa cyane ko barushwaga mu buryo bugaragarira buri wese.

Umutoza w'Abazamu wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame nawe yagize icyo avuga kuri Pavelh Ndzila wakoze ikosa muri uyu mukino akijundikwa n'abakunzi benshi b'iyi kipe. Uyu mutoza yavuze ko ririya kosa ribaho kandi bishobora kuba ku bazamu bose.

Yagize ati " Biriya n'ibintu bibaho mu mupira, n'ibintu tubona ku isi hose, nk'uko umukinnyi w'imbere ashobora gukora ikosa, gufunga umupira bikanga, agatega umuntu mu rubuga bagatanga Penalite. Biriya ni ibintu natwe twagendaga duhura nabyo umunsi ku wundi. Rero ni byiza kuko biguhereza ubunararibonye Kandi ikosa riberaho gukosorwa. Ntabwo ari abazamu babi nkurukije imikino bakinnye."

Uyu mutoza yaje no gutangaza intumbero afite mu mupira w'amagaru, avuga ko afite intego zo kugera kure atari ukugarukira muri Rayon Sports gusa ahubwo ashaka no kujya mu ikipe y'igihugu ndetse n'ahandi.

Rayon Sports yagarutse hano mu Rwanda aho ije gukomeza kwitegura imikino ya Shampiyona ari nako ubuyobozi bukomeza kurwana n'Intambara y'ibibazo biri muri iyi kipe byari byatuje kubera iyi mikino mpuzamahanga yakinaga.

Pavelh Ndzila umuzamu wa Rayon Sports 

Ndayishimiye Eric Bakame umutoza w'Abazamu ba Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373