Ikipe ya Rayon Sports itsinze aho rukomeye
Ikipe ya Rayon Sports itsinze ikipe ya Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino utari woroshye.
Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba nibwo umukino hagati ya Rayon Sports na Rutsiro FC watangiye. Ni umukino watangiye mu kibuga ubonamo imbaraga ariko abafana muri Sitade ubona ari bacye.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye yataka cyane izamu rya Rutsiro FC, hakiri kare cyane yaje kubona igitego cyiza gitsinzwe na Aziz Bassane ku munota wa 2 gusa. Ni igitego cyaturutse mu kibuga hagati aho ikipe ya Rayon Sports yafashe umupira hagati mu kibuga Richard agatanga umupira mwiza, Bassane agahita atereka mu izamu.
Ku munota wa 34, ikipe ya Rayon Sports yaje gukora ikosa binyuze kuri myugariro wayo witwa Fabrice abasore ba Rutsiro FC bahanahana imbere y'urubuga rwa Ndikuriyo Patient ariko ntibabyaza umusaruro ayo mahirwe bari babonye.
Ikipe ya Rayon Sports ku munota wa 38 yaje guhusha uburyo ku mupira wari uzamukanwe na Aziz ariko ageze imbere y'izamu rya Rutsiro FC ateye ishoti umupira uca ku ruhande gato cyane rw'izamu.
Igice cya mbere hagati ya Rayon Sports na Rutsiro FC cyarangiye ikipe ya Rayon Sports iyoboye n'igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Aziz Bassane ku munota wa 2 gusa.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe zombi ubona zirimo kunganya cyane ndetse ubona ikipe zikinira hagati mu kibuga ubona ntayirimo kwataka indi cyane. Ku munota wa 56, ikipe ya Rayon Sports yahise ikora impinduka hasohoka Biramahire Abeddy hinjiramo Niyonzima Olivier Sefu.
Ku munota wa 72, ikipe ya Rayon Sports yaje guhabwa Penalite ku ikosa ryari rikorewe Ishimwe Fiston mu rubuga rw'umuzamu wa Rutsiro FC. Rukundo Aboudulhman Pa Play yahawe Penalite ayitera neza, Rayon Sports ibona igitego cya Kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda yataka cyane ikipe ya Rutsiro FC wabonaga isa nk'iyacitse intege. Ku munota wa 80, Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko biranga. Ni umupira wari uzamukanwe na Aziz Bassane ariko abasore ba Rutsiro FC bamukorera ikosa ataragera mu rubuga rw'umuzamu.
Ikipe ya Rutsiro FC nyuma y'umunota yaje nayo guhita ibona amahirwe yo gutsinda igitego kuri kufura nziza yari ibonye itewe na Makola Basilua Jeremie ntiyagira icyo ibyara.
Mu minota 5 y'inyongera, ikipe ya Rayon Sports yongeye gukora impinduka rutahizamu Aziz Bassane avamo hinjiramo Adama Bagayogo.
Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC warangiye ikipe ya Rayon Sports ibonye intsinzi y'ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona amanota 3, yahise igira amanota 56 ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona. Ikipe ya APR FC yahise ijya ku mwanya wa Kabiri n'amanota 55.


Kinyarwanda
English
Swahili









