Melissa Akanigi Ishimwe yanditse amateka mashya muri golf ku rwego rw’Isi
Umunyarwandakazi Melissa Akanigi Ishimwe, umwe mu bakobwa bazwi mu Rwanda kubera kugaragara mu irushanwa rya Miss Rwanda, yongeye kwandikisha izina rye mu mateka, ubwo yandikwaga mu Gitabo cy’Abafite Agahigo ku Isi (Guinness World Records) nk’umugore wa mbere usoje umukino wa golf w’uduce 18 mu gihe gito cyane.
Nyuma yo kumenyekana mu irushanwa rya Miss Rwanda, Melissa Akanigi Ishimwe yinjiye mu mukino wa golf mu mwaka wa 2023. yagaragaje impano idasanzwe n’ubwitange buhebuje, Uko yitwaraga mu myitozo n’amarushanwa byatumye benshi bamubonamo ubushobozi bwo kuba umwe mu bakinnyi b’ejo hazaza b’uyu mukino mu Rwanda, ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Ibyari inzozi byaje kuba impamo, Melissa AKANIGI nubwo yinjiye mu mukino uzwiho gufata igihe kirekire no gusaba kwihangana, yashoboye kuwusoza mu buryo butangaje.
Ku wa 8 Gicurasi 2025, yakinnye umukino wa golf w’uduce 18 ku kibuga cya Kigali Golf Resort and Villas, awusoza mu minota 52, anatsinda ku manota 102, byose abikoze wenyine. Ibi byatumye yemererwa kwinjira mu Gitabo cy’Abafite Agahigo ku Isi (Guinness World Records), yegukana icyubahiro gikomeye nk’umugore wa mbere usoje umukino wa golf w’uduce 18 mu gihe kitarenze iminota 55 adafashijwe n’umuntu uwo ari we wese.
Melissa yanditswe mu gitabo kimwe n’Umwongereza James Carvil, ufite agahigo ko kuba umugabo wa mbere wasoje uduce 18 twa golf ku kibuga cya Warren Point muri Irlande y’Amajyaruguru mu mwaka wa 1987 mu minota 27 n’amasegonda 9.
Uretse kuba yahize abandi mu minota yamutwaye, Melissa yakoze amateka nk’umugore wa mbere ubikoze ku giti cye, adafashijwe n’umutoza cyangwa abandi bakinnyi.
Ni umunyarwanda kazi wa gatatu winjiye mu Gitabo cy’Abafite Agahigo ku Isi, nyuma ya Eric Dusingizimana na Cathia Uwamahoro, babaye ibyamamare mu mukino wa cricket kubera gukubita agati igihe kirekire mu myaka ya 2016 na 2017.
Ubuhanga bwa Melissa Ishimwe butanga icyizere cy’ejo hazaza ha golf mu Rwanda, aho yatangiye guhesha igihugu cyu Rwanda ishema mu ruhando mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









