issa
Ikirori cy’isabukuru ya Lamine Yamal gishobora kuberamo amarorerwa

Jul 12, 2025 - 12:20
 0

Lamine Yamal yateguye ikirori cy’isabukuru ye mu ibanga ariko iki kirori kirimo gukemangwa.

Ni ikirori kiraba kuri iki cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, nibwo Lamine Yamal araza kuzuza imyaka 18.

Nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’i Burayi, bivuga ko Lamine yamal amaze iminsi ateguye ikirori cy’iyi sabukuru ye ndetse kiraza kubera ahitwa Ibiza mu gihugu cya Esipanye.

Igituma benshi bacyemanga iki kirori cya Lamine Yamal ni uko hari ibintu byabujijwe ku bantu bazacyitabira. Bivugwa ko kugeza ubu, abazitabira bamaze guhabwa ubutumire.

Bimwe mu byabujijwe muri iki kirori harimo Telefone iyo ari yo yose ishobora gufata amashusho ndetse nta foto n’imwe yemerewe gufatirwa yo. Nta kiyobyabwenge kigomba kuba kiriyo.

Iki kirori kizaba kirimo abantu b’ingeri zitandukanye ariko igikomeye ngo ni cyo kizaba kirimo ibyamamare byinshi muri iyi meshyi. Nkuko bitangazwa na Marca, ivuga ko Lamine Yamal arishyura urugendo, aho kurara ndetse n’ibyo kurya kuri buri umwe uzaba ari mu kirori.

Igikomeje kwibazwaho ni ibyabujijwe kwinjiza muri iki kirori. Benshi baravuga ko kubuza telefone byaba ari ukugirango hatazafatwa amashusho uyu muhungu arimo gukora ibintu by’abantu bujuje imyaka 18, bikajya hanze.

Iki kirori kizaririmbwamo na Bad Gyal ndetse na Ozuma.

Ni impungenge zifitwe cyane n’abakunzi ba FC Barcelona ndetse na Esipanye muri rusange ariko kandi bigaterwa nuko mu minsi ishize yagaragaye ari kumwe n’umwari ufite imyaka 30 ucuruza amashusho y’urukozasoni.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ikirori cy’isabukuru ya Lamine Yamal gishobora kuberamo amarorerwa

Jul 12, 2025 - 12:20
Jul 12, 2025 - 12:35