issa
Visi Perezida wa Etincelles FC yeguye, avuga ko yananijwe

Oct 5, 2025 - 01:06
 0

Rwezambuga Singirankabo Dépite wari Visi Perezida wa Etincelles FC ushinzwe Tekinike, yeguye ku mirimo ye.

Uyu mugabo wahoze ari vsi peezida wa Etincelles FC, yeguye agaragaza ko ari ukubera impamvu zo kunanizwa n’abo bafatanyije kuyobora.

Ibaruwa yanditse ikubiyemo impamvu z’ubwegure bwe yanditse ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ayishyikiriza Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enoch.

Singirankabo yavuze ko kutavuga rumwe biri muri Etincelles FC ari byatumye adakomeza akazi ke.

Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo kubandikira mbamenyesha ko neguye ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe Tekikine muri Etincelles FC kubera kunanizwa no kudahuza mu rulimi rw’umupira w’amaguru. Usanga uruvugwa muri Etincelles ruba ruhabanye n’umupira w’amaguru benshi bazi.”

Yakmeje agira ati“Nk’uwakinnye umupira nkawubamo nkaba ngikeneye kuwugumamo, nsanze ntakomeza kuba mu mupira ku izina ariko wareba kure ugasanga atari umupira nyir’izina.”

Singirankabo yongeyeho ko ashimira abakunzi ba Etincelles FC bari baramugiriye icyizere, abo yavugaga rumwe na bo ndetse yifuriza ishya n’ihirwe iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu.

Ikipe ya Etincelles yasubikiwe umukino w’Umunsi wa Gatatu wa Rwanda Premier League, nyuma y’uko yagombaga gukina na APR FC yerekeje mu Misiri gukina na Pyramids mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League. 