Kiyovu Sports niyo yishimye kurusha impande zose zarebwaga n’ikibazo cya Haringingo
Mu kibazo cya Kiyovu Sports, Haringingo Francis ndetse na Rayon Sports, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko ari bwo bwishimye cyane nyuma yo gukemuka kw’iki kibazo.
Mu ijoro ryacyeye tariki 16 Mata 2026, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ikibazo Haringingo Francis yari afitanye na Kiyovu Sports cyarangiye mu buryo bw’ubwumvikane ndetse yemerewe gutoza umukino Rayon Sports izakina na Rutsiro FC.
Ibi byabaye nyuma y’inama Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yagiranye n’ubuyobozi bw’amakipe arimo Kiyovu Sports, Rayon Sports ndetse n’umutoza Haringingo Francis uheruka gusinyira Rayon Sports.
Uyu mutoza watoje ikipe ya Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino yari yararezwe muri FERWAFA nyuma yo kwandika yifuza gutandukana nayo mu buryo ikipe ivuga ko butemewe n’amategeko. Uyu mutoza yishyuye milliyoni 4 ikipe ya Kiyovu Sports ariko ntiyabyumva kuko byari bihabanye n’ibikubiye mu masezerano.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi yagiranye na UKWELITIMES, yadutangarije ko iyi kipe yishimiye cyane ibi biganiro bagiranye n’umuyobozi wa FERWAFA, ndetse agaragaza ko bishimye cyane kurusha izindi mpande zose zarebwaga n’iki kibazo.
Yagize ati “ Ikibazo twari dufitanye n’uwari umutoza wacu Haringingo Francis ndetse na Rayon Sports, cyacyemutse mu bworoherane. Kiyovu Sports yishimiye imyanzuro kurenza abandi bose bari bari mu nama.”
Ikipe ya Kiyovu Sports kandi yamemyesheje abakinnyi n’abatoza ko badakwiye gusinya amasezerano batiteguye kuzayubahiriza. Iyi kipe yashimiye byimazeyo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ndetse n’umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ikipe ya Kiyovu Sports yahawe amafaranga angana na Milliyoni 15 bitandukanye ni uko byari bimeze mu minsi ishize kugira ngo iki kibazo gikemuke. Muri aya mafaranga harimo Milliyoni 8, Haringingo Francis yagombaga kwishyura Kiyovu Sports ziri mu masezerano ndetse n’indishyi z’akababaro z’uko ikipe ya Rayon Sports yaganirije umutoza kandi mu masezerano yaragombaga kuvugisha ikipe mbere.
Haringingo Francis Christian Mbaya aratangira akazi ke ko gutoza Rayon Sports kuri iki cyumweru tariki 19 Mata 2026, ubwo iyi kipe iraba ikina umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona n’ikipe ya Rutsiro FC.

Kinyarwanda
English
Swahili









