issa
Perezida wa Rayon Sports yageneye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka

Apr 9, 2025 - 18:04
 0

Perezida w'umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yageneye ubutumwa abanyarwanda byumwihariko abakunzi b'iyi kipe muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa bwacishijwe ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mata 2025, aho Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee, yavuze ko bibuka abari abayobozi, abakinnyi n'abakozi b'iyi kipe.

Yagize ati " Umuryango wa Rayon Sports, twifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Turibuka abari: Abayobozi, abakozi, abakinnyi n'abafana ba Rayon Sports babuze ubuzima bazira uko bavutse.

Kwibuka twiyubaka niyo ntego kandi kubaka ahazaza heza hazira amacakubiri niyo nzira twahisemo."

Ubu ni ubutumwa bukwiye gutambutswa buri gihe kugirango u Rwanda dukomeze kwibuka ndetse duharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukunda.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373