Ntwari Fiacre asezeye Kaizer Chiefs: Iminsi 365 y’amasomo, intangiriro y’urundi rugendo
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Ntwari Fiacre yasezeye ku mugaragaro ikipe ya Kaizer Chiefs, imwe mu makipe akomeye kandi akunzwe cyane muri Afurika y’Epfo
Nyuma y’umwaka umunyezamu Ntwali Fiacre akinira ikipe ya Kaizer Chiefs yasezeye kumugaragaro iyi kipe. Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa mbere abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ati "Umwaka mwiza w’amasomo meza mu buzima. Ndashima buri wese twabanye, byari iby’agaciro, Imana yakoze ibi n’ibindi izabikora (Luka 1:37). Mwarakoze cyane muryango wa Amakhosi,”
Yasezeye afite ishimwe ridasanzwe ry’ukuntu yakuze, yize, kandi yakuriye muri Kaizer Chiefs nubwo atagize umwanya uhagije wo kwigaragaza mu kibuga. Ni urugendo rw’amezi 12 rwasize byinshi mu rugendo rw’uyu musore, kuva ku nzozi z’amakipe manini kugeza ku isomo ryo kwihangana no gukura mu mwuga.
Mu mpeshyi ya 2023, Ntwari yerekeje muri Kaizer Chiefs avuye muri TS Galaxy, nayo yo muri Afurika y’Epfo aguzwe asaga miliyoni 400 z’amanyarwanda. Ni umwe mu Banyarwanda bake bageze muri iyi kipe ikomeye kandi byari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa ruhago nyuma yo kunyura muri APR FC, Marine FC, AS Kigali ndetse na TS Galaxy.
Nubwo yatangiye ahabwa umwanya nk’umunyezamu wa mbere, ibintu byaje guhinduka. Imyitwarire ye mu kibuga ntiyamuhiriye nkuko byari byitezwe ndetse hari aho yashinjwe gutsindisha ikipe bituma atakaza umwanya wo kubanza mu kibuga, kuva icyo gihe nibwo yatangiye kujya yicara kuntebe yabasimbura.
Nubwo ibihe bye byamukomereye muri Kaizer Chiefs, mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Ntwari Fiacre ni inkingi ya mwamba. Aherutse gutangazwa nk’umunyezamu wa mbere mu mikino itandukanye yerekanyemo ubushobozi buri ku rwego mpuzamahanga.
Mu minsi ishize, umutoza w’Amavubi Adel Amrouche yatangarije ikinyamakuru FAR Post ko hari amakipe yo hanze y’Afurika, harimo n’iyo mu Bufaransa, yagaragaje ubushake bwo gusinyisha uyu munyezamu
Ntwari avuye muri Kaizer Chiefs atwaranye nayo igikombe cy’igihugu nubwo we ubwe atakunze kugaragara mu mikino myinshi. Nyamara igikombe nk’iki cyibikwa nk’igisobanuro cy’ubwitange bwe n’uruhare rwe muri Kaizer Chiefs.
Ubuzima bwa ruhago si inzira itambitse gusa kuko hari aho ubeshwaho n’intsinzi, ukahakura ikuzo ariko hari n’aho wicara ku ntebe y’abasimbura ukigishwa isomo ridasanzwe ryo kwihangana. Ntwari Fiacre yanyuze muri ibyo byiciro byombi, ubu yiteguye intangiriro nshya, inoze kandi ifite icyerekezo.
Ni umugoroba wo gusezera ariko na none ni mu gitondo cy’urundi rugendo. Fiacre ntiyavuye muri Kaizer Chiefs nk’utsinzwe, yavuye ari uwagize icyo yiga kandi ibyo yize ni byo bizamugeza ku rundi rwego.


Kinyarwanda
English
Swahili









