Amavubi yungutse umutoza mushya nyuma ya Costantine
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irimo kwitegura imikino ya FIFA Series 2026, yatangaje umutoza mushya witwa Claudio David Altier ushinzwe ibirimo n’imirire mu ikipe y’igihugu.
Ni umutoza wagiye hanze kuri uyu wa kabiri tariki 24 Werurwe 2026, aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, itangaza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yungutse umutoza mushya ushinzwe Siporo Siyansi witwa Claudio David Altier ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master’s) mu bijyanye no kongerera abakinnyi imbaraga n’imyitozo ngororamubiri.
Uyu mutoza yahawe akazi mu ikipe y’igihugu mu bijyanye na Siporo Siyansi izaba ikubiyemo ibintu byinshi. Uyu mutoza azaba ashinzwe gutegura imyitozo ifasha abakinnyi kugira imbaraga n’umuvuduko, kugena ibyo umukinnyi agomba kurya kugira ngo akore neza no gufasha umubiri gusubira ku murongo nyuma y’imyitozo cyangwa imikino.
Ibindi uyu mutoza azaba ashinzwe harimo gukoresha uburyo bwa siyansi mu kugabanya ibyago byo gutuma abakinnyi bagira ibibazo by’imvune ndetse no gukoresha ikoranabuhanga n’imibare mu gusuzuma uko abakinnyi bari kwitwara mu kibuga.
Amakuru ahari avuga ko Claudio David Altier kugira ngo aze mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi byagizwemo uruhare n’umutoza mukuru uheruka guhabwa akazi witwa Stephen Costantine.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ku nshuro ya kabiri mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Werurwe 2026. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irimo kwitegura imikino ya FIFA Series 2026 igomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026.
Hano mu Rwanda hazabera imikino ya FIFA Series 2026, aho hazabera amatsinda abiri A na B. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Kenya, Estonia ndetse na Grenada. Itsinda rya B rizaba ririmo Tanzania, Aruba, Macua na Liechtenstein.


Kinyarwanda
English
Swahili









