“Abayobozi muri hano mwiratana iki n’aya makosa musubiramo buri munsi?” - Perezida Kagame
Kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagejeje ijambo ku bayobozi bo mu nzego za Leta n’izegerejwe abaturage, asoza iyi nama bagiranye.
Iyi nama yahuje abayobozi bo mu nzego zitandukanye baganira ku buryo bwo kurushaho kunoza imiyoborere ishingiye ku muturage no gutanga serivisi nziza kandi inoze hirya no hino mu gihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abayobozi ku kazi basanzwe bakora ndetse n’ibiganiro bagiranye muri iyi nama, avuga ko ibyaganiriweho byasobanuwe neza kandi byumvikana. Gusa yibanze cyane ku kunenga imyitwarire y’abayobozi bamwe bakora amakosa bakongera bakayasubiramo.
Yagize ati: “Ibyo kwinenga, ibyashingiweho abantu binenga n’imyanzuro, ni nde hano ubyumvise bwa mbere? Bwa kabiri gusa? Bwa gatatu gusa? Ubwo rero ni ukuvuga ngo hari ikindi kibazo wenda kitari kiri mu byinenzwe, tugomba gusuzuma na cyo.”
Perezida Kagame yagaragaje ko bidakwiye ko abayobozi basubira mu makosa yakozwe n’abababanjirije, abaza ati: “Kuki nasubiramo amakosa mu buryo bumwe nk’ubwo uwo nasimbuye yakoragamo amakosa?”
Yakomeje anenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, anenga cyane imyitwarire yo kudakurikirana inshingano bahawe, ahubwo bamwe bagatangira kwibanda ku bibazo by’amatora bitaragera.
Ati: “Abayobozi muri hano mwiratana iki n’aya makosa musubiramo buri munsi?” aho yagereranyije gusubira mu makosa n’ubwirasi budakwiye kuranga abayobozi.
Perezida Kagame yashimangiye ko abayobozi bagomba gushyira imbere inshingano zabo, bagakora nk’ikipe imwe, bagaharanira inyungu z’umuturage aho gushyira imbere inyungu zabo bwite cyangwa izishingiye kuri politiki y’amatora.
Iyi nama isoje yasize abayobozi basabwe kongera kwisuzuma, gukosora ibitagenda neza no gushyira imbaraga mu gutanga serivisi zinoze zitezimbere imibereho y’abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









