issa
DRC: Umunyapolitiki Mbemba yambuwe pasiporo ye azira Kabila

Oct 20, 2025 - 10:53
 0

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Théophile Mbemba, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yafatiwe pasiporo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGM) ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya N’Djili i Kinshasa, ku wa 19 Ukwakira 2025.

Mbemba yari avuye i Nairobi muri Kenya, aho yari yitabiriye inama yiswe “conclave des opposants” yahuje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yateguwe na Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama iherutse guteza impaka mu bayobozi bakuru b’igihugu cya Congo, aho bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bayise igikorwa kigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’igihugu.

Ku munsi wabanje, undi munyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Seth Kikuni, nawe yari yafashwe n’inzego z’umutekano ageze ku kibuga cya N’Djili avuye muri iyo nama, ariko yaje kurekurwa nyuma yo kubazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (ANR).

Amakuru yaturutse mu nzego z’umutekano avuga ko ubutegetsi bushinja abo banyapolitiki kugirana imikoranire n’abantu bari barakatiwe urwo gupfa cyangwa bashakishwa n’ubutabera bwa Congo, bigahuririzwa ku mugambi wo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kugeza ubu, Théophile Mbemba ntacyo aratangaza ku ifatwa rya pasiporo ye, naho Leta ya Congo ntiragira icyo isobanura ku mpamvu z’iki gikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso cy’ihangana rikomeje hagati y’ubutegetsi na opozisiyo.

Oct 20, 2025 - 11:39