Rutsiro: Batatu baburiye umwuka mu kirombe bagiye kwibamo amabuye y’agaciro barapfa
Abaturage batatu bo mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro bagiye kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe yacukurwagamo ariko kimaze amezi abiri gifunzwe, babura umwuka bahumeka bahita bitaba Imana.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kazizi mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Mukura ahagana saa sita z’ijoro.
Muri aba bantu bapfuye umuto muri bo yari imyaka 16, mu gihe umukuru afite imyaka 29.
Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano ba sosiyete yacukuraga amabuye muri ako gace aribo baje kumenya amakuru y’uko hari abantu binjiye ahacukurwaga ahagana Saa Sita z’ijoro, bihutira kumenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yagize ati “Abasekirite bafashe umuntu arimo gukanyaga ingwa mu mugezi, ajya kubereka aho bacukuraga bahageze bahahurira n’undi wari uvuyemo ababwira ko abandi batatu bahezemo kubera kubura umwuka, baje gukurwamo bapfuye.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bashobora guhuriramo n’ibyago bitandukanye bishobora no kubyara urupfu.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko hari hashize iminsi mike abandi baturage bagwiriwe n’inkangu aho bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.


Kinyarwanda
English
Swahili









