issa
Umunyamakuru wa 'Al Jazeera' yiciwe mu gitero cya Israel cyaguyemo abanye Gaza barenga 50

Mar 24, 2025 - 17:54
 0

Ingabo za Isiraheli zishe umunyamakuru Hossam Shabat  wakoreraga ikinyamakuru Al Jazeera mu gitero cyagabwe kuri Palestine uyu munsi, muri Khan Younis mu majyepfo ya Gaza.

Hossam, ubusanzwe yari umunyamakuru w’umunyapalestine w’imyaka 23, mbere gushiramo umwuka, yari yakomerekeye  muri icyo gitero ariko akomeza kwihagararaho.Amakuru avuga ko igisirikare cya Isiraheli cyakomeje kurasa  imodoka ye kugeza itobaguritse amasasu aramufata ahita yitaba Imana.

Ibiro bya Leta bishinzwe itangazamakuru muri Gaza,  byavuze ko byamaganye byimazeyo igitero icyaricyo cyose kibasira abanyamakuru ba Palesitine. Biti: “Turahamagarira ihuriro mpuzamahanga ry’abanyamakuru, ihuriro ry’abanyamakuru b’abarabu, n’inzego zose z’abanyamakuru ku isi,  kwamagana ibyo byaha bishingiye ku kwibasira abanyamakuru b’abanyapalestine muri Gaza.”

Palestine ishinja Isiraheli na Amerika, kuyigabaho ibitero ndetse ikanavuga ko ibindi bihugu k'Ubwongereza, Ubudage, n'Ubufaransa, bifite uruhare runini mu kubakorera Jenoside.

Inzego z'ubuzima , zivuga ko umubare w’abantu bapfuye bazize ibisasu bya Isiraheli kuri uyu wa mbere mu karere ka Gaza ari 51.

Mar 24, 2025 - 17:55