FERWAFA na Mauritania bakomeje kugaragaza ubufatanye bukomeye
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ndetse n’irya Mauritania, bakomeje kugaragaza ubufatanye bugaragara aho byitezwe ko ku bufatanye bw’impande zombi hazavamo guteza imbere ejo hazaza h’umupira w’Amaguru mu bihugu byombi.
Ku wa Gatatu tariki 1 Mata 2026, nibwo abayobozi ba Federasiyo y’umupira w’Amaguru muri Mauritania basoje uruzinduko rw’iminsi 10 bari bamaze bagirira hano mu Rwanda. Ni uruzinduko rwitabiwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi Federasiyo Jemal Sevir ndetse n’umuyobozi ushinzwe ibya Tekenike, Luis Fuertes.
Muri uru ruzinduko aba bayobozi ba Federasiyo ya Mauritania bagiriye hano mu Rwanda baganiriye na Shema Ngoga Fabrice ndetse na Bonnie Mugabe. Ibiganiro by’aba bombi byibanze ku ntego bahuriyeho, zirimo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye ku bana bato kugeza ku rwego rw’ababigize umwuga, ndetse no kuva ku rwego rw’abato kugeza ku marushanwa y’ababigize umwuga.
Federasiyo ya Mauritania n’iyo mu Rwanda bemeranyije ku gukomeza kubaka inzego zikomeye, kurera no guteza imbere impano, no gutegura ejo hazaza h’umupira w’amaguru muri ibi bihugu byombi.
Ibi biganiro kandi byaje gutangirwamo impano zigaragaza ubufatanye, iterambere n’icyerekezo bahuriyeho cyo guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
Uru ruzinduko rw’abayobozi ba Federasiyo y’umupira w’Amaguru muri Mauritania, ruje rukurikije urwo perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, Umunyamabanga uhoraho, Bonnie Mugabe, baheruka kugirira muri Mauritania ndetse hanasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi.




Kinyarwanda
English
Swahili








