Gicumbi: Batewe impungenge n'inzira zinjira mu isoko
Abakorera ubucuruzi mu isoko ryo mu mujyi wa Gicumbi, bavuga ko bahangayikishijwe n'inzira zinjira mu isoko mu gice kirimo amaduka, bakavuga Imbaho zubakishije iyo nzira zishobora gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.
Abacuruzi bakorera mu isoko rya Gicumbi riherereye mu Murenge wa Byumba, bavuga ko babangamiwe n'isoko rishaje bakoreramo ku buryo n'inzira zinjira mu gice kirimo amaduka imbaho ziyubatse zarangiritse ku buryo zishobora no guteza impanuka abahanyura.
Aba bacuruzi bavuga ko hari umubyeyi uherutse kugwa biturutse ku rubaho rushaje yakandagiyeho rugacika kubera gusaza.
Bamwe mu bacuruzi bavuga ko abaguzi basigaye batinya guca muri iyo nzira ibageza aho bacururiza .
Umwe mu bacuruzi yagize ati "Abaguzi bacu ntabwo barimo kuza neza, kubera inzira idatunganye ntabwo bahanyura inzira yarangiritse cyane."
Undi mucuruzi nawe yagize ati "Impungenge zihari nuko hari n'umuntu wigeze kunyuramo agahita ateberamo kubera imbaho zishaje agahita akoboka ku itako. Icyo basaba nuko isoko rigomba gushyiramo imbaho nshyashya, kubera ko n'ubundi abantu bakorera muri iyi miryango ntabwo ari bo bakaguze imbaho ngo bazishyiremo kandi batanga ay'imisoro."
Umugore uherutse kugwa muri iyo nzira bacamo bajya mu gice cyubatsemo amaduka y'isoko yasabye ko ubuyobozi gukemura icyo kibazo.
Yagize ati "Rwose aha hantu haratubangamiye cyane, nari ndimo kuzamuka aha hantu ndahatsikira nteberamo akaguru kugakuramo byari intambara, izi Esikariye muzidukoreye byadufasha cyane, kuko izi ntizujuje ubuzirange murabibona namwe."
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu mu karere ka Gicumbi, Uwera Parfaite aganira na Radiyo Ishingiro yagaragaje ingamba zihari mu gukemura ikibazo cy'isoko rishaje riri mu mujyi wa Gicumbi.
Yagize ati " Isoko muri rusange rirashaje nkuko mubibona ariko mu nama y'ishoramari ejo twakoze, mwarabyumvise ko twabigarutseho, ni isoko twifuza gushishikariza abashoramari gushoramo imari kugira ngo twubake rwose isoko rigezweho ritanga umutekano kuri buri wese kuko ririya ni isoko rimaze imyaka myinshi.
Visi Meya Uwera yakomeje agira ati "Usanga rimwe dusana ibintu bimwe na bimwe, ibyo turashaka kubivamo nibura abashoramari bakatwubakira isoko risobanutse dufatanyije."
Ku bijyanye nicyo ubuyobozi bugomba gukora mu gihe isoko rishya ritarubakwa Visi Meya Uwera avuga ko hari itsinda rigomba kurisura.
Yagize ati "Turoherezayo abakozi ba babishinzwe bareba ikibazo uko giteye, niba ari ibyasanwa mu buryo bworoheje cyangwa niba ari ibyasanwa mu buryo bworoheje cyangwa niba ari ibirengereye bisaba ingengo y'imari iremereye mu gusubiza ikibazo mu buryo bwihuse."
Abacuruzi banavuga ko iri soko riva ku buryo hari abo bibasaba gutwikira ibicuruzwa byabo mu gihe imvura yaguye.


Kinyarwanda
English
Swahili








