
Gatsata: Hafatiwe amasashe ibihumbi 560 n’imiguro 60 y’inkweto za caguwa zinjijwe mu buryo bwa magendu
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025 ryafashe amasashe agera ku bihumbi 560 n’imiguro 60 y’inkweto.
Ibi bicuruzwa byafatiwe mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, ubwo abagabo babiri barimo n’umugore umwe bari babitwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, mu muhanda uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko bafashwe hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Hagendewe ku makuru Polisi yari ifite ko hari itsinda ry’abantu binjiza mu gihugu amasashe ya pulasitiki n’ibicuruzwa bya magendu, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bakoze igikorwa cyo kubahiga, bafatirwa mu muhanda uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Gatsata bafite imifuka myinshi ipakiyemo amasashe n’inkweto za caguwa bya magendu.”
Yavuze ko Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bariya bose uko ari batatu barimo n’uwari utwaye imodoka, bafatanya kwinjiza biriya bicuruzwa bivuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bikanyuzwa mu Karere ka Burera ari na ho babifatira ku bandi bagishakishwa.
Abacyekwa uko bafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’ibyo bafatanywe, kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na bo.