
Hamenyekanye icyateye urupfu rw'umuhanzi Ashna Lweri
Umwana muto wari umuhanzi Ashna Lweri ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabye Imana ku myaka 4 asize inkongi y’umuriro.
Ashna Lweri yavutse ku wa 15 Werurwe 2020, akaba yari umwana muto uri kuzamuka neza mu muziki muri Uganda ndetse no muri Afurika y'Iburasirazuba muri rusange.
Ashna Lweri yitabye Imana ku itariki ya 27 Gashyantare 2025 aguye mu bitaro bya Nsambya biherereye i Kampala muri Uganda, nyuma y'impanuka y'inkongi y'umuriro yafashe inzu y'iwabo baryamye we nyina wagerageje ku mutabara.
Aba bombi nyuma y'uko inkongi yibasiye inzu barimo bagejejwe kwa muganga gusa kubera ibikomere byinshi Ashna yari yagize birangira yitabye Imana. Umubyeyi we na we wari wakomeretse we yararokotse kuri ubu akaba akiri kuvurwa.
Uyu mwana witabye Imana ku myaka 4 yari yarakoranye indirimbo n'umuraperi Fik Fameica wo muri Uganda, yitwa 'Nahasso' mu 2024.